skol
fortebet

Perezida Kagame yamaganye abayobozi ba siporo bimitse ruswa bakangiza abakinnyi

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yanenze imico mibi ya ruswa ivugwa muri Siporo, avuga ko uyu mwuga udashobora gutera imbere mu gihe amikoro make ahari agenda akajya ku muntu umwe cyangwa babiri.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 23 Kanama 2023, ubwo yari mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt.

Ubwo yagarukaga kuri siporo,yibanze ku kibazo giheruka kugaragara mu mukino w’amagare ubwo abayobozi bagendaga mu myanya myiza bagatererana abakinnyi kugera ubwo bayoba.

Yagize ati "Siporo dushaka guteza imbere,siporo ifite akamaro kanini mu iteza imbere umuntu mu mubiri,mu mutwe,

Vuba aha ngiye kumva numva,abantu bo muri siporo,kandi nta federasiyo n’imwe itarimo ibibazo,abayobora buri mutwe wa siporo wose,ibibazo by’umuco mubi wa ruswa.

Ndabibabwira nimwe benshi bari muri siporo.Reka mvuge umukino runaka,gutwara amagare,volleyball,football...ntabwo bishobora gutera imbere amikora make dukwiriye kuba dukoresha agenda aho kujya muri siporo ayiteze imbere,ayo mikoro ajye ku muntu umwe cyangwa babiri muri iyo siporo,abandi bagendere aho.

Urugero: ufashe abakinnyi bagiye mu marushanwa hanze,bavuye hano bagiye i Burayi.ni abantu 20,abana,urubyiruko nkamwe babishaka ndetse banabishoboye.Ubundi bakabaye banabishoboye kurusha niba ubushobozi bwabageragaho bukabafasha.

Ariko ikibaye n’iki,ufashe abantu 20,ubashyize muri bisi niba bavuye hano bagiye i Nairobi,abayobozi bafashe 1st class [imyanya myiza] mu ndege abandi banabasize,bagiye ntabwo bajyanye nabo.

Sibyo gusa ushyize abantu muri bisi ugiye mu ndege,ntabwo bagiye mu ndege bonyine nk’abayobozi batwaye n’imiryango yabo

Ba bana bakina bagezeyo, nta nubwo babahaye nicyo kugura amazi mu nzira.Bagezeyo barushye,bashonje,hari ubwo bagerayo bagasanga imikino yarangiye.Ntabwo ibyo mvuga aribyo mpimba.

Cyangwa bagezeyo bavuye muri bisi bajya mu kibuga kurushanwa.Batariye, bataruhutse,bikagenda gutyo.Ariko mu nyandiko muri za Minisiteri,za ferderasiyo biranditse ko bagiye nairobi cyangwa hehe,amafaranga yagiye n’aya ngaya.

Abana bakagaruka uko bagiye cyangwa bari hanyuma y’uko bagiye.Ibyo,kuba dufite abayobozi bakora gutyo,ndagira ngo namwe nk’urubyiruko mujye mugaragaza ko mubyanze atariko bikwiye kumera,ntimukabiceceke !."

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudaceceka igihe bafashwe nabi n’abayobozi.Ati "ujye hariya uvuge uti ’muzi ibyatubayeho?, uzi ibyo umuyobozi yadukoze,kugira ngo nitubimenya tubimubaze.Umuntu nkuwo akwiye kubibazwa.

Namwe mukwiye kwerekana ko mubyanze kugira ngo n’undi atazabikora ejo,bigahagarara."

Perezida Kagame yavuze ko amaze kubyumva kenshi mu mikino nk’umupira w’amaguru aho kubishyira mu bikoresho,mu mikino babijyana mu marozi.Ati "Ntimukwiriye kubyemera.Iyo wagiye mu irushanwa mu mutwe harimo indagu niyo mpamvu batahana ubusa buri gihe."

Yavuze ko ari ubujiji ku babikora kuko babona ko bidakora ariko bagakomeza kubijyamo.Ati "Wamaze kubona ko ntacyo biguha urabisubiriramo iki?

Yakomeje ati "Nabitinzemo kuko mwe nk’urubyiruko uko murerwa,murezwe yaba mu rugo,ku mashuri,yaba hanze mu nzego z’igihugu bifite uburemere buruta ubwo abantu babishyiramo.Iyo urezwe wemera ko ruswa ntacyo igitwaye,kuriganya,ugakura uciriritse.Kwemera ibintu biciriritse bikaba muri kamere yawe,bikaba ikintu ukwiriye kubana nacyo,hari ikibazo.Haba hari ikibazo mu mutwe w’umuntu.Iyo ubikuriyemo uzahora hahandi haciriritse,abantu baciririke igihugu giciririke,duhore twiyambaza abashobora byose.Abe ariko tubaho.

Icya mbere mu bantu bato,mubanze muhanagure ibintu nkibyo mu mitwe yanyu,nicyo kizatugeza nk’igihugu aho dukwiye kuba tugera.Muhanagure mu mutwe,muvanemo ibintu biciriritse,ibyo kwiheba,...oya bigerageze byange wagerageje.ubanze ugire uwo mutima ushaka kugerageza gukora ikintu."

Yakomeje avuga ko n’igihe ugerageje bikanga,ukwiriye gukomeza kuko iyo ugerageje byinshi hari igikunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa