skol
fortebet

Perezida Kagame yanyomoje Umunyazimbabwe wavuze ko yamufashije gushyira u Rwanda ku murongo

Yanditswe: Wednesday 30, May 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yahakanye ibyatangajwe n’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora ya Perezida wa Zimbabwe, wavuze ko yamufashije kongera kuzahura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu nama yamugiriye kuri politiki y’ikoranabuhanga avuga ko ntaho amuzi.

Sponsored Ad

Nelson Chamisa utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, ariyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu muri Zimbabwe aho ahagarariye amashyaka yihurije hamwe mu cyo bise "MDC". Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ahitwa Beitbridge ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize yavuze ko yagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize e, mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe, Chamisa wigeze kuba Minisitiri w’ikoranabuhanga, yavuze ko yafashije Perezida Kagame gusubiza igihugu ku murongo.

Yagize ati “Murebe ibyo umuvandimwe wanjye Paul Kagame arimo gukorera igihugu cye. Naramufashije muri politiki ye y’ikoranabuhanga n’uburyo wakongera kubaka igihugu, ubwo twahuriraga i Genève mu Busuwisi kandi yishimiye ibyo namubwiye.”


Nelson Chamisa

Yavuze kandi ko Kagame yamumenye binyuze ku wahoze ayobora Zimbabwe, Robert Mugabe, wamubwiye ko aba mu ishyaka Zanu PF, ariko bahuye akamwibwirira ko aba mu ihuriro rya MDC ryayoborwaga na Morgan Tsvangirai.

Iyi mvugo y’uyu mukandida igaragara mu kinyamakuru New Zimbabwe, yatangaje benshi ku buryo binyuze kuri Twitter, hari ababajije Perezida Kagame, impamvu atigeze atangaza ko Chamisa ari umujyanama we.

Umutwe w’iyi nkuru ugira uti “Nafashije Perezida Kagama kuzahura u Rwanda rugira ubukungu bwifashe neza”, niwo Umukuru w’Igihugu yahereyeho anyomoza, cyane cyane ku myandikire y’izina rye.

Yagize ati “Icya mbere, izina ryanjye ni Kagame ntabwo ari Kagama, icya kabiri ntabwo uyu mugabo muzi nta n’ibiganiro nigeze ngirana na we aho ariho hose, icya gatatu, politiki y’ikoranabuhanga y’u Rwanda, imishinga na gahunda zayo byatangiye mbere y’uko MDC na politiki zayo bibaho. Ndifuriza abaturage ba Zimbabwe ibyiza.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, nawe yunze mu rya Perezida Kagame, mu mvugo itebya avuga ko niba uyu mugabo mu by’ukuri yaragiye i Genève (niba byaranabayeho), nta gahunda n’imwe yo guhura na Perezida Kagame, akibaza niba yaba yaramwirutse inyuma akamushyira gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.

Yolande Makolo, ukora mu biro by’Umukuru w’Igihugu na we yahamije ko Chamisa, abeshya.

Yagize ati “Arabeshya, sinigeze mwumva. Ntacyo afite yakora mu gice icyo aricyo cyose cy’ubukungu bwacu. Gahunda z’ikoranabuhanga mu Rwanda zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu myaka ya za 90, mbere y’uko MDC ibaho.”

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo muri Zimbabwe hategerejwe amatora ya mbere y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, nyuma y’ubutegetsi bwa Robert Mugabe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa