skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye aba Ofisiye bashya kwimika ikinyabupfura mu byo bakora byose

Yanditswe: Friday 04, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahaye ipeti abofisiye bato rya S/Lieutenant binjizwa mu ngabo z’u Rwanda,RDF.
Mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako,kuri uyu wa Gatanu,Perezida Kagame yibukije aba basirikare bashya ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura kandi bagaharanira gukora neza inshingano barahiriye.
Perezida Kagame yavuze ko "adashidikanya ko aba ba ofisiye biteguye bihagije kandi bafite ibisabwa byose kugira ngo buzuze inshingano zo (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahaye ipeti abofisiye bato rya S/Lieutenant binjizwa mu ngabo z’u Rwanda,RDF.

Mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako,kuri uyu wa Gatanu,Perezida Kagame yibukije aba basirikare bashya ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura kandi bagaharanira gukora neza inshingano barahiriye.

Perezida Kagame yavuze ko "adashidikanya ko aba ba ofisiye biteguye bihagije kandi bafite ibisabwa byose kugira ngo buzuze inshingano zo kurinda igihugu n’amajyambere y’abagituye."

Perezida Kagame yibukije aba ba Ofisiye bashya ko inshingano zabo za mbere ari ukurinda abanyarwanda atari ukurwana intambara gusa.

Ati“Ndagira ngo ngire icyo mvuga hano: Ingabo z’u Rwanda n’abandi bose bashinzwe umutekano w’igihugu cyacu, icyo bivuze kujya muri uyu mwuga, ni ukurinda Abanyarwanda, igihugu n’abagituye bose, ndetse n’amajyambere tuganamo, twubaka. Ni cyo bivuze, niho duhera.

Ntabwo dutangirira kumva ko Ingabo z’Igihugu, muri uyu mwuga, ari izo kurwana intambara, ibyo biza hanyuma. Ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, ni ukurinda amajyambere. Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara, ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza."

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire y’Abanyarwanda ihera ku kubaka,kwiyubaka no kurinda ibyo igihugu kigeraho.

Ati“Bitandukanye no kubaka Ingabo ku buryo zishoza intambara. Ntabwo ari byo. Ni nayo mpamvu rero, mu ngabo zacu mwumvise amasomo bamwe bakoze, banyuzemo, y’ubumenyi...

Ibyo bijyanye n’ikoranabuhanga, ibijyanye n’ubundi bumenyi bufasha mu kubaka igihugu nk’uko navugaga.

Abaza mu Ngabo z’u Rwanda, abifuza kujyamo cyangwa abo dushishikariza kuza mu Ngabo z’u Rwanda, bakwiye kumva ko baje ahantu hatanga ubumenyi butandukanye, harimo n’ubwo kurinda igihugu mu byo twubaka.

Ndetse ubwo bumenyi, bukoreshwa aho ariho hose. Bugakoreshwa mu Rwanda, igihugu cyanyu, cyacu, ubwo bumenyi bukaba bwanakoreshwa no hanze dufatanyije n’ibihugu by’inshuti cyane cyane kugira ngo ibyo duharanira kugeraho, nabo kandi baba bifuza n’iyo byaba bitandukanye, ariko ibyo baharanira kugeraho, tugafatanya nabo kugira ngo babigereho nk’uko byagiye bigaragara aho Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’ibihugu bindi by’inshuti cyane cyane bya Afurika kugira ngo ibyo bihugu nabyo bishobore kubona umutekano, nabyo bishobora kubakira kuri uwo mutekano kugira ngo bigere ku majyambere abantu bose bifuza.”

Perezida Kagame yasezeranyije aba ba ofisiye ko igihugu cyiteguye kubakira ndetse no kugira ngo kivane inyungu muri bwa bumenyi, muri bwa bushobozi mwavanye mu nyigisho no mu mahugurwa.”

Perezida Kagame yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iri shuri rikomeze gutera imbere rigere ku byo ritarageraho,rigere ku rwego mpuzamahanga.

Yasoje ijambo rye abasaba kugira ikinyabupfura ati "Ndarangiriza kubasaba rero mwebwe ba ofisiye, icyo tubifuriza rero kandi tubatezeho amaso ni uko ibyo mwize, umurimo mukora, muwukorana discipline, hakavamo ibyo twifuza, namwe kandi ari byo mwifuza cyangwa aribyo mukwiye kuba mwifuza.

Iryo jambo ndangirijeho ndagira ngo murizirikane. Ntabwo byakumvikana ko mwafashe iki gihe cyanyu cyose, mukiga, mukanyura mu bikomeye byose, mukaba mugeze kuri uyu munsi mwambaye impeta, ari zo zisoza urwo rugendo mwari murangije, ngo hanyuma munanirwe na discipline,imico myiza, imyifatire myiza, ejo nuramuka utararangiza n’umwaka, kubera imico itari myiza twumve ngo bakwirukanye mu Ngabo, wagiyemo n’ubundi ushaka, cyangwa se bitari ukukwirukana gusa baguhannye mu bundi buryo bukomeye, kandi washoboraga kubyirinda.”

Abarangije amahugurwa kuri iki cyiciro ni 568 bagizwe n’abasore 515, na ho abakobwa ni 53.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa