skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwibanda ku bibazanira iterambere gusa

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kuba umusemburo w’impinduka zikenewe kugira u Rwanda na Afurika muri rusange bitere imbere aho gukomeza gusindagizwa n’amahanga biturutse ku kwibanda ku bitazana iterambere.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje kuri uyu munsi,tariki ya 25 Kanama 2023, ubwo yajyaga gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13. ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera.

Yagize ati "Ntawe udashaka iterambere,u Rwanda n’abandi banyafurika hirya no hino turacyari inyuma mu majyambere.Kubera iki?.Icyo kibazo tujye duhora tucyibaza,kuki abandi batera imbere twe bikatunanira?,habaye iki,twabaye iki?.

Niba ari ugusenga turasenga cyane.Twirirwa dusenga,n’ubu nza hano hari ahantu numvise abantu basakuza cyane,barambwira ngo habaye igiterane.Bambwira ko ari igiterane cy’abanyamasengesho,niba kizamara ibyumweru bingahe?, kizarangira tariki 29.

Ni byiza ko abantu babona umwanya wo kwisanzura bagakora ibyo bashaka.Iyo numvise nk’ibyo ndibaza nti ’ibi biradufasha kugera he mu majyambere?nabo babirimo birabafasha kugera he mu majyambere?.Kubyitabira,kujyayo,ugasenga amasaha 24 ku munsi n’uburenganzira bwawe,ariko njye ndenga aho ngaho nkavuga ngo haravamo iki kuri wowe nanjye no ku bandi.

Ninyura ahantu ngasanga isoko riremye ndabaza nti abantu bazanye iki?,baravanamo iki?,isoko riha abanyarwanda iki.Nganisha hahandi ku majyambere.

Hari ikintu nabaza,hari isoko,ibiterane,n’ibindi byose duhuriramo,umwaka urarangiye,nzaza mbaze ngo ariko igihugu cyacu cyatunzwe niki mu mwaka ushize?."

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’umwaka azareba icyo Abanyarwanda bagezeho ndetse n’ibikorwaremezo byakozwe n’abanyarwanda.

Perezida Kagame yasabye uru rubyiruko kwibaza impamvu hari abateye imbere bakagera aho bagirira neza abandi ndetse bakanibaza igihe ubwo bugiraneza buzarangirira.

Perezida Kagame yongeye kwibutsa abiga hanze kujya bahora bibuka gufasha igihugu cyabo ndetse bakishyira mu mwanya w’igihugu cyababyaye kikababyarira n’umuryango.

Perezida Kagame yahamagariye uru rubyiruko kurangwa n’indangagaciro nzima no kuzikomeraho, bagaharanira guteza imbere Igihugu na Afurika muri rusange ntikomeze kuba umugabane ukennye kurusha indi ku Isi.

Yabasabye kuzamura imyumvire buri wese akirinda kuba nyamwigendaho ahubwo agafatanya n’abandi gufasha u Rwanda na Afurika kwigira aho kubeshwaho n’abagiraneza.

Itorero Indangamirwa ryaherukaga mu 2019 mbere y’icyorezo cya Covid-19, kuri ubu abaryitabiriye bahawe amasomo atandukanye agamije kububakamo indangagaciro, kirazira z’Umuco Nyarwanda no kurangwa n’ubutore.

Bahawe kandi amasomo abubakamo kuba abaranga b’u Rwanda, barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; gusobanukirwa amateka yarwo, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere n’icyerekezo igihugu kiganamo ndetse no kurinda ibyagezweho.

Banigishijwe amasomo y’ubwirinzi, basobanurirwa uko imbunda ikoreshwa, uko urugamba rutegurwa n’amayeri yarwo ndetse bagira n’umwanya wo gukora imyitozo njyarugamba ifasha umuntu kwitabara adafite intwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa