skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye abayobozi kugira imico n’imyifatire bijyanye na politiki y’u Rwanda

Yanditswe: Friday 15, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yasabye abayobozi barimo abo yakiriye indahiro zabo kuri uyu wa 15 Werurwe 2024,kujyanisha imico n’imyifatire yabo na politiki nziza igihugu gifite.

Sponsored Ad

Ibi Perezida yabivuze yakira indahiro z’Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr. Felicien Usengumukiza n’iza Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Kadigwa Gashongore.

Perezida Kagame yifurije imirimo myiza aba bayobozi barahiye anabasaba kubakira ku bunararibonye basanganywe bakanoza inshingano bahawe.

Ati "Ni imyanya yahindutse gusa ariko inshingano ni ya yindi."

Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi bashya barahiriye inshingano nshya ko uretse kuba ziremereye ariko zigomba kujyana n’imico n’imyifatire.

Ati “Ni akazi karemereye, usibye ubwako ko karemereye kajyanye n’imico n’imyumvire na politiki y’Igihugu cyacu,ako kazi kagomba kugaragaza mu buryo bwo kuzuza inshingano zijyanye na ko.

Yakomeje avuga ko kurahira atari umugenzo bijyana n’inshingano no kuzuzuza bityo igihugu kikabyungukiramo,kikanihuta mu nzira kirimo.

Perezida Kagame yongeye kwibutsa ubufatanye bw’inzego mu kuzuza inshingano abayobozi baba bahawe ndetse n’akazi kagakorwa uko bikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa