skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye ubufatanye mu guhashya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe: Monday 06, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bose gufatanya kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuha bikomeje kwiyongera cyane mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nzeri 2021, nibwo Perezida Kagame yatangije Umwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022 ndetse anakira indahiro z’Abayobozi bashya.
Mu ijambo rye,Perezida Kagame yasabye abacamanza kutajenjekera ibyaha bikomeje kwiyongera mu Rwanda birimo gusambanya abana ndetse n’ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yagize ati (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bose gufatanya kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuha bikomeje kwiyongera cyane mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nzeri 2021, nibwo Perezida Kagame yatangije Umwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022 ndetse anakira indahiro z’Abayobozi bashya.

Mu ijambo rye,Perezida Kagame yasabye abacamanza kutajenjekera ibyaha bikomeje kwiyongera mu Rwanda birimo gusambanya abana ndetse n’ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yagize ati "Ndagira ngo tuvuge ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bigenda birushaho gukomera no kwiyongera ariko hari uburyo byagabanuka. Ndagira ngo tubifatanye, dufatanye iyo ntambara yo kubirwanya.’’

Ni ngombwa ko hakazwa ingamba zo kurinda Abanyarwanda cyane abadafite ubumenyi buhagije, kutagwa mu mutego w’abatekamutwe n’ibindi bisambo, tugomba kubibarinda.’’

Perezida Kagame kandi yibukije abanyarwanda ko kubaka igihugu ari inshingano za buri wese ndetse hakubakirwa ku musingi ukomeye umaze kubakwa.

Ati “Kubaka igihugu ni inshingano ya buri Munyarwanda kuko iki ari igihugu cyacu twese. Umusingi ukomeye, ugaragara tumaze kuwubaka, igisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega. Ni naho igihugu kivana imbaraga.”

Ku cyaha kijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira abagore n’abana ndetse n’umubare w’abangavu basambanywa ukomeje kwiyongera,Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa hari aho byiyongera ku buryo nta gikozwe, byaba nk’umuco wimitswe, ashimangira ko bigomba kurwanywa bifatika.

Ati "Ingamba n’ibihano bikwiye kwiyongera, bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka ndetse rimwe bigasa nk’aho kuri bamwe ari ibintu byemewe, sibyo. Dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, inkiko, abacamanza n’abashinjacyaha; icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu tukabona ko byahindutse byanze bikunze.’’

"Abakora ibi byaha, ababafasha n’ababahishira bakwiriye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora kubuza abandi kubijyamo cyangwa kubyitabira.’’

Perezida Kagame kandi yanenze umuco mubi bamwe mu bacamanza bagifite wo kwaka ruswa kugira ngo bakore inshingano bashinzwe.

Ati "Abantu bagana inkiko bizeye ko abacamanza babatega amatwi, bagaca imanza bashingiye ku buhamya n’ibimenyetso byatanzwe, n’uko amategeko ateganya. Ariko turacyumva ko bamwe babanza gutega ibiganza, kugira ngo hagire icyo babashyira mu ntoki. Iyi ni mikorere mibi, tubivuze kenshi, igomba kurandurwa.”

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru baherutse gushyirwa mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Muri bo harimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarak Muganga; Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe impfungwa n’abagororwa, Juvenal Marizamunda.

Yakiriye kandi indahiro y’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Ujeneza Jeanne Chantal n’iy’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa