skol
fortebet

Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Mozambique ku ntambwe amaze gutera mu kugarura amahoro

Yanditswe: Friday 23, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi n’abaturage b’iki gihugu muri rusange, ku ntambwe bateye yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mutwe wa Renamo.
Tariki 23 Kamena 2023, ni umunsi w’amateka muri politiki y’i Maputo, kuko bakiriye abashyitsi baturutse hirya no hino baje kwishimira ko umutwe wa Renamo washyize intwaro hasi ndetse ukemera guhuzwa n’igisirikare cya leta.
Umuryango Mpuzamahanga ndetse na Afurika (...)

Umuryango Mpuzamahanga ndetse na Afurika Yunze Ubumwe muri rusange byahaye ikaze iyi ntambwe nyuma y’uko inkambi ya Renamo iherereye ahitwa Vunduzi, Serra da Gorongosa mu Ntara ya Sofala ifunzwe burundu.

Perezida Kagame yahishuye ko yagombaga kwitabira ibi birori byo kwishimira iyi ntambwe yatewe mu kugarura amahoro muri Mozambique.

Yavuze ko nubwo atabashije kujyayo nk’uko byari biteganyijwe, yahaye ikaze iyi ntambwe yatewe n’abaturage ba Mozambique mu kugarura amahoro n’umutekano.

Ati “Ndagushimiye muvandimwe, Filipe Nyusi n’abaturage ba Mozambique kubwo kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no gushyira mu gisirikare abahoze ari abarwanyi ba Renamo.”

Perezida Kagame kandi yifurije Nyusi n’abanya-Mozambique ibyiza no gukomeza kugera ku ntsinzi.

Ati “Ntabwo nabashije kubana namwe uyu munsi nk’uko byari byateguwe ariko ndakwifuriza wowe n’abaturage ba Mozambique gukomeza gutsinda.”

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamet yavuze ko iyi ntambwe yatewe na Mozambique ishimangira intego uyu Mugabane wihaye yo gucecekesha imbunda.

Mu 2019, Perezida Paul Kagame yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO, yahoze ari umutwe w’inyeshyamba ikaza guhinduka ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemewe mu gihugu.

Ibi bikaba bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kugera ku mahoro arambye, yemeranyijweho ku ya 1 Kanama 2019 muri Pariki y’Igihugu ya Gorongosa, aho RENAMO yari imaze igihe ishinze ibiro bikuru by’igisirikare cyayo.

Aya masezerano yasinywe hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO yari aya gatatu guhera mu 1992 ubwo impande zombi zemeranyaga guhagarika imirwano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa