skol
fortebet

Perezida Kagame yashimye uko Zambia yamwakiriye n’ uko yakiriye Abanyarwanda bariyo [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 19, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 19 yatangiye uruzinduko rw’ iminsi ibiri agira mu gihugu cya Zambia, yashimye mugenzi we wa Zambia, Edgar Chagwa Lungu uburyo igihugu cye cyakiriye Abanyarwanda batuyeyo anashima uburyo mu muri icyo gihugu bamwakiriye mu muco wabo.
Umukuru w’ u Rwanda yavuze ko u Rwanda rufite impunzi nyinshi mu bihugu by’ amahanga bitewe n’ amateka mabi yaranze u Rwanda avuga ko Umunyarwanda uri muri Zambia amarembo yo gutaha mu rwamubyaye afunguye.
Nkuko bigaragara (...)

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Edgar Lungu mu biro bye aho yamushimiye uburyo yakiriwe.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rufatanya na Zambia kandi hari ibindi byinshi birushijeho ibihugu byombi byageraho.

Yagize ati “Abanyarwanda benshi baba muri Zambia kandi benshi muri bo bagarutse iwabo. Mboneyeho kubashimira uburyo mwabakiriye. Twabaye igihugu cyagize umubare munini w’impunzi kubera amateka yacu ababaje ndetse na politiki.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko nyuma ya 1994 Abanyarwanda barenga miliyoni eshatu bahunze igihugu ariko benshi muri bo ubu bakaba baratahutse.

Yunzemo ati “Ubutumwa bwacu ku baturage bacu ni uko twifuza ko bose bataha. Abakiri hanze tubasaba ko badakoresha nabi icumbi bahawe.”

Mu byo Perezida Kagame yagarutseho kandi harimo n’ubucuruzi, aho yavuze ko hagati y’u Rwanda na Zambia bukiri buto ariko bushobora kwagurwa ati “Ni icyizere mfite ko dushobora kwagura uburyo duhererekanya ibyinjira n’ibisohoka.”

“Turashaka kongera no gutera umuhate ubuhahirane hagati y’abaturage b’ibihugu byacu mu rwego rwo kubaka ubuhahirane bukomeye. Twakoranye kandi mu bijyanye n’impinduka twishimira ibitekerezo byanyu hamwe n’abandi bayobozi ku ishyirwa mu bikorwa ryabyo.”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku bumwe bwa Afurika avuga ko uyu mugabane ugomba kuvuga mu ijwi rimwe kugira ngo ukomeza guhagarara wemye ku Isi hose.

RwandAir

Umukuru w’Igihugu kandi yanashimiye ko iki gihugu cyafashije u Rwanda mu gufungura inzira y’indege ya RwandAir ubu ijya i Lusaka kubera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Yagaragaje kandi ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi muri uru ruzinduko bizashimangira umubano mwiza ubiranga, avuga ko biteze kuzamenya uburyo butandukanye u Rwanda na Zambia bizakomeza gukoranamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa