skol
fortebet

Perezida Kagame yashyizeho Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yahaye inshingano Maurice Mugabowagahunde yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Nyirarugero Dancille wagiye kuri uyu mwanya tariki 15 Werurwe 2021.

Sponsored Ad

Maurice Mugabowagahunde yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.

Madamu Nyirarugero we yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Dr Patrice Mugenzi,yagizwe Umuyobozi Mukuru wIkigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda RCA.

Dr Patrice Mugenzi yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuhinzi. Ni inzobere mu bijyanye n’ubuhinzi bugamije ubucuruzi dore ko abimazemo imyaka 15.

Madamu Nyirarugero niwe uhinduwe wenyine mu gihe abarimo uwari Meya w’Akarere ka Musanze,Burera na Gakenke birukanwe ku mirimo yabo bazira kutuzuza inshingano zabo by’umwihariko ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano nshya,Madamu Nyirarugero Dancille,abinyujije kuri Twitteryagize ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,mbashimiye byimazeyo icyizere mukomeje kungirira, mungira Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare.Ndabizeza ko ntazabatenguha."

Mu bayobozi bakuwe ku myanya yabo harimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, asimburwa na Nzabonimpa Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara w’agateganyo.

Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yakuweho, asimburwa na Bizimana Hamiss. Uyu muyobozi yari yatorewe kuyobora Musanze kuva mu Ugushyingo 2021. Mu bandi bakuwe ku myanya yabo harimo Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi.

Mu Karere ka Gakenke ho Nizeyimana Jean Marie Vianney, wakayoboraga kuva mu Ugushyingo 2021, yakuweho asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François.

Mu bandi bayobozi birukanwe harimo Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.

Undi muyobozi wirukanywe ni uw’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo.

Aba bayobozi birukanywe nyuma y’ukwezi mu Majyaruguru habaye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono. Tariki 9 Nyakanga 2023 ni bwo mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze habaye uwo muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z’umutekano n’abandi.



Madamu Nyirarugero yasimbuwe ku mwanya wa Guverineri w’Amajyaruguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa