skol
fortebet

Perezida Kagame yashyizeho Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba n’abayobozi b’ibigo bikomeye mu Rwanda

Yanditswe: Monday 04, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Lambert Dushimimana Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Francis Habitegeko uherutse guhagarikwa, na ho Armand Zingiro agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) asimbuye Ron Weiss.

Sponsored Ad

Hon Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yari asanzwe ari Umusenateri muri Sena y’u Rwanda, aho yinjiye mu Nteko muri 2019.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023,ryemeje ko Perezida Kagame yashyizeho abo bayobozi bashya ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, n’Itegeko N°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9.

Armand Zingiro, wari usanzwe ari umuyobozi mukuru wa EUCL, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG).

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zinyuranye:

▪︎Lambert Dushimimana, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba
▪︎Tessi Rusagara, Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Devolopment Fund
▪︎Armand Zingiro, Umuyobozi Mukuru wa REG
▪︎Dr Omar Munyaneza, Umuyobozi Mukuru, WASAC Group
▪︎Umuhumuza Gisele, Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi
▪︎Evariste Rugigana, Umuyobozi Mukuru wa RURA
▪︎Dr Carpophore Ntagungira, Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikorere wa RURA.

Gisele Umuhumuza yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC (utilities) Ltd.

Umuhumuza yagiye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa WASAC guhera mu mwaka wa 2017 igihe yari ikiyoborwa na Eng. Aimé Muzola.

Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’icyo Kigo guhera muri Nyakanga 2014, ndetse mbere yaho yakoze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) nk’umukozi ushinzwe ubushakashatsi, guhera muri Mutarama 2011.

Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu Bijyanye no gucunga ibikorwa remezo n’umutungo w’amazi yakuye muri Kaminuza ya Heriot Watt yo muri Edinburgh/Scotland, n’impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Bumenyi bw’Ibinyabuzima yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) yahindutse Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa