skol
fortebet

Perezida Kagame yasubije abagereka ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda bo muri RDC ku Rwanda

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC),kitari icy’u Rwanda kuko atari rwo rwagiteje.
Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro cyateguwe n’ikinyamakuru Semafor cyabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ihuza Amerika na Afurika.
Hashize iminsi u Rwanda rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23 wubuye imirwano ku ngabo za RDC (FARDC), uvuga ko uharanira (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC),kitari icy’u Rwanda kuko atari rwo rwagiteje.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro cyateguwe n’ikinyamakuru Semafor cyabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ihuza Amerika na Afurika.

Hashize iminsi u Rwanda rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23 wubuye imirwano ku ngabo za RDC (FARDC), uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abavuga Ikinyarwanda bakomeje kugirirwa nabi muri icyo gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba abayobozi ba Congo n’umuryango mpuzamahanga, aho gushakira umuti nyawo icyo kibazo kimaze igihe, ahubwo babigereka ku Rwanda.

Ati "Iki kibazo ntabwo ari u Rwanda rwagiteje, si ikibazo cy’u Rwanda ahubwo ni icya Congo. Nibo bakwiriye guhangana nacyo."

Yakomeje agira ati "Akarere kari kugerageza kugikemura[…] ibyo ni byiza ariko bisa nk’aho inshingano zose zashyizwe ku bitugu by’u Rwanda haba abayobozi ba Congo, haba umuryango mpuzamahanga, buri wese ari guhunga ikibazo akavuga ko ari icy’u Rwanda. Ntabwo ari icyacu."

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda muri RDC cyatangiye kera ubwo hacibwaga imipaka y’ibihugu bya Afurika.

Ati "Uramutse ushaka kugira uwo ushinja iki kibazo, nkeka ko wakabaye usubira mu mateka ubwo hacibwaga imipaka bamwe bakisanga ku rundi ruhande bakisanga mu kindi gihugu. Ntabwo nazizwa kuba hari abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bari kwimwa uburenganzira bwabo nk’abenegihugu."

Perezida Kagame kandi yavuze ko ikibazo cya M23 kidakwiriye kwibagiza ko hari n’umutwe wa FDLR ubarizwa ku butaka bwa Congo, uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko igiteye inkeke cyane ari uburyo uwo mutwe ukorana n’ingabo za Leta ya Congo, nyamara bamwe mu bawugize bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Icyagaragaye ni uko bafashwa n’ingabo za Guverinoma kandi barabizi twabivuze kenshi tubaha n’ibimenyetso. Twumvaga ko twagikemuye kuko benshi muri bo n’imiryango yabo twabagaruye mu gihugu dufashijwe na Loni, ariko hari abagumyeyo bumva ko batazaruhuka badateye u Rwanda ngo bahindure ubutegetsi."

Yavuze ko ibibazo bya M23 bikwiriye gutandukanywa n’ibya FDLR, buri cyose kigakemurwa ukwacyo kugira ngo birangire burundu.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa