skol
fortebet

Perezida Kagame yasubije abibajije k’Ubutabera bw’u Rwanda anasaba abanyarwanda kutaba intama

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bamaze kugera kuri byinshi nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi ariyo mpamvu bafite intambara ikomeye yo kubirinda.

Sponsored Ad

Mu ijambo rye atangiza iminsi 10 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994,Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda atari igihugu gikize ariko ibyo rwagezeho rubikesha kunga ubumwe kw’abanyarwanda bityo batazirara mu kubirinda.

Ati “Tumaze kugera kuri byinshi.Bikaba bisobanuye ko dufite ibintu by’agaciro tugomba kurinda.Ibi bidusaba guhora turi maso,twisuzuma no kuba inyangamugabo.Ibyo kandi ntitwabifata nk’ibisanzwe. Amajyambere n’ubwo yaba amaze igihe kinini igera no ku binyejyana, ashobora guhanagurwa mu kanya nk’ako guhumbya.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bumva neza impamvu ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bidakwiye kongera kubera ku butaka bw’u Rwanda. Yavuze ko abatiyumvisha impamvu Leta y’u Rwanda ifata abaryozwa bene ibi byaha bagomba kubanza kubisobanukirwa neza.

Ati “u Rwanda rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwemewe n’amategeko mu guhangana n’ibitero bigabwa ku baturage bacu n’amahame y’itegekonshinga ryacu.Igihe cyose bishoboka tuzaha ubutabera abashaka guhungabanya amahoro n’umutekano by’igihugu cyacu.

Kugendera ku mategeko si ingingo igibwaho impaka.Ubu hari imanza ziri mu nkiko zacu ziburanisha bamwe bagize udutsiko tw’iterabwoba dutandukanye.Nkuko mubizi rimwe na rimwe usanga ari ibintu bisekeje kuko bamwe mu baburanishwa muri izo manza,bamwe muri bo basanzwe batuye muri ibyo bihugu by’amahanga barinzwe mu buryo ubu nubu.Ibyo rero bijyanye no guhakana uko ibintu byifashe bavuga ibinyoma bagoreka ukuri ku bintu bitandukanye.

Iyo ubirebye usanga uko izo manza zicibwa,kuri bamwe cyane aba baba baracumbikiye abo baburanishwa,usanga bo badatinda ku cyatumye abo bajyanwa mu nkiko ahubwo batinda ngo ese bageze hano bate?.

Ibyo turabyumva,niba barageze hano mu buryo budasanzwe twabiganiraho,tukumva neza ukuntu abo bantu bageze aha ngaha.Ariko se ntidukwiriye kureba igifite agaciro kurusha ibindi aricyo kumenya impamvu bagejejwe mu butabera bakaburanishwa?.Ntabwo ari ibintu bigoye kumva rwose.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazi neza ko ibikorwa by’iterabwoba nka biriya bitazongera gukorerwa ku butaka bwabo.

Perezida Kagame yavuze ko bitera urujijo uburyo u Rwanda rusaba ibihugu bicumbikiye abakoze ibyaha bya Jenoside kubohereza bikanga, byanasabwa kubaburanisha nabwo ntihagire igikorwa.

Perezida Paul Kagame yavuze ati"Ntitwarambirwa kuvuga ukuri kw’ibyo twanyuzemo" anemeza ko imbabazi nyazo ari izishingira ku kuri ndetse anashimira Abanyarwanda bahisemo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nk’umuco ubaranga.

Perezida Paul Kagame yavuze ko bitangaje kubona impaka zo kuvuga ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside zimara imyaka 27 bityo ko niba abahakana jenoside bitabatera isoni Abanyarwanda nabo badakwiriye guterwa ubwoba no kubarwanya.

Perezida Kagame yavuze ko bitera urujijo uburyo u Rwanda,kuba rusaba ibihugu bicumbikiye abakoze ibyaha bya Jenoside kubohereza bikanga, byanasabwa kubaburanisha nabwo ntihagire igikorwa.

Perezida Paul Kagame yifashishije inkuru yo mu gitabo cyo mu mashuri abanza asaba Abanyarwanda kutemera kugirwa intama ahubwo bakishimira kuba abo bari bo ndetse bagakomeza kuba ku ruhembe rw’imbere mu guharanira uburenganzira bwabo.

Perezida Kagame yavuze ko abamuhimbira ibinyoma birenga toni ntacyo byamuhinduraho cyangwa ngo bihindure uko u Rwanda rumeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa