skol
fortebet

Perezida Kagame yasubije Tshisekedi utifuza ingabo z’u Rwanda mu mutwe wa EAC ugomba gutabara RDC

Yanditswe: Monday 04, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu kigano Perezida Kagame yagiranye na Televiziyo y’igihugu yavuze ku byavuzwe na Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi n’abandi bavuga ko badashaka ko abasirikare b’u Rwanda mu mutwe w’Iingabo mu z’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba zizajya kugarura amahoro muri RD Congo.
Mu cyumweru gishize mu kwizihiza ubwigenge bwa DR Congo, Perezida Felix Tshisekedi nanone yashinje u Rwanda gufasha M23, kandi avuga ko izo nyeshyamba - zimaze gufata igice kimwe cya teritwari ya Rutshuru - zitazigera zinjizwa (...)

Sponsored Ad

Mu kigano Perezida Kagame yagiranye na Televiziyo y’igihugu yavuze ku byavuzwe na Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi n’abandi bavuga ko badashaka ko abasirikare b’u Rwanda mu mutwe w’Iingabo mu z’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba zizajya kugarura amahoro muri RD Congo.

Mu cyumweru gishize mu kwizihiza ubwigenge bwa DR Congo, Perezida Felix Tshisekedi nanone yashinje u Rwanda gufasha M23, kandi avuga ko izo nyeshyamba - zimaze gufata igice kimwe cya teritwari ya Rutshuru - zitazigera zinjizwa mu ngabo za leta.

Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo u Rwanda rutewe no kuba RDC yaragaragaje ko idashaka ko ingabo zarwo zizaba mu zigize umutwe w’ingabo wa EAC uzajya kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Yavuze ko icyo u Rwanda rwifuza ari uko ingabo zose zizajyayo zizagira uruhare mu gukemura burundu ikibazo cy’umutekano kimaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC kandi zigatanga umuti uzatuma u Rwanda rutongera kugabwaho ibitero biturutse muri icyo gihugu.

Yagize ati "Mbere na mbere bavuga ku ngabo za EAC kandi buri wese arabizi ko u Rwanda rwageze muri EAC mbere ya RDC gusa nta kibazo twese turi muri EAC.Uvuze ingabo za EAC n’u Rwanda rurimo ariko kugira ngo igisubizo kiboneke byoroshye,niba uruhande rufite ikibazo,RDC,ruvuga ko rufite ikibazo k’ u Rwanda cyo kuyifasha,nta kibazo na kimwe mbifiteho.Ntabwo turi gusaba buri wese kujya muri izo ngabo.

Ariko icyo bisobanuye,uwo ari wese uzajya hariya yaba abishaka cyangwa yatumiwe mu mutwe w’Ingabo wa EAC hatarimo u Rwanda,akwiriye gukemura ikibazo navuze.Uwo ariwe wese uzajya muri uwo mutwe ukuyemo u Rwanda agatanga ibisubizo twese twifuza,nagira ikihe kibazo?.

Uzavuga ati tugiye kurandura FDLR iteza umutekano muke u Rwanda,tugiye kuzana amahoro muri aka karere k’Uburasirazuba bwa RDC,akamenya ko abanyecongo bavuga ikinyarwanda,M23 nayo isanzwe ari abanyecongo ikwiriye guhabwa uburenganzira nk’abandi banyecongo...ni gute u Rwanda rwagira ikibazo?.

Niba uwo mutwe uzemerera u Rwanda ko nta gisasu na kimwe kizagwa ku butaka bwarwo,yaba icya FDLR cyangwa FARDC ninde wabirwanya?."

Perezida Kagame yemeje ko yakwishima ahubwo iki kibazo kiramutse gikemuwe bitabaye ngombwa ko u Rwanda rugira icyo rutakaza mu bijyanye n’ubushobozi.

Ati "Ku rundi ruhande nakwishima cyane,bikozwe nta ruhare mbigizemo kuko kubijyamo byadutwara igiciro.Ni gute nakwemera kwishyura mu gihe hari undi muntu uvuga uti "Oya,ndashaka kubigukorera."

Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuriza ibyiza DR Congo n’u Rwanda, ariko ko “icyiza iyo kitaje” ahora “yiteguye ikibi”.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwifuza kugira amahoro ndetse rukayifuriza na RDC rutazigera rwihanganira abashyigikira FDLR mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo Kongo igira ari uko ihora ihindura imvugo mu nama za EAC zose igiyemo kuko muri 3 ziheruka kwiga ku kibazo cyayo yagiye ihinduka nk’ikirere bikarangira buri wese ari mu rujijo.

U Rwanda na Congo muri iyi minsi birarebana ay’ingwe, DR.Congo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 zikomeje kuyotsa igitutu ku rugamba, ndetse zanafashe Umujyi wa Bunagana, naho u Rwanda rugashinja Congo guhunga ibibazo by’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda no gushyigikira umutwe wa FDLR urimo abakoze Jenoside mu Rwanda,uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

ONU ivuga kandi ko kuva tariki 28 Gucurasi (5) kugeza 17 Kamena (6) abantu 150 bamaze kwicwa naho 700,000 bakava mu byabo kubera imirwano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa