skol
fortebet

Perezida Kagame yasubije uwamubajije niba guhirika ubutegetsi byashoboka mu Rwanda n’impamvu atarahura na perezida w’u Burundi

Yanditswe: Saturday 29, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame aherutse kugirana ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique, asubiza ibibazo bitandukanye ku ngingo zirimo ibivugwa ku Rwanda, ku karere na Afurika ndetse no ku buzima bwe bwite.
Perezida Kagame yabajijwe ku byerekeye guhirika ubutegetsi bikomeje kwiyongera muri Afurika ndetse abazwa niba mu Rwanda bitashoboka.
Abajijwe niba guhirika ubutegetsi mu Rwanda byashoboka nkuko byabaye muri Sudani,Burkina Faso,Guinea n’ahandi yagize ati "Ntabwo mbizi, ariko reka mbisobanure mu (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame aherutse kugirana ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique, asubiza ibibazo bitandukanye ku ngingo zirimo ibivugwa ku Rwanda, ku karere na Afurika ndetse no ku buzima bwe bwite.

Perezida Kagame yabajijwe ku byerekeye guhirika ubutegetsi bikomeje kwiyongera muri Afurika ndetse abazwa niba mu Rwanda bitashoboka.

Abajijwe niba guhirika ubutegetsi mu Rwanda byashoboka nkuko byabaye muri Sudani,Burkina Faso,Guinea n’ahandi yagize ati "Ntabwo mbizi, ariko reka mbisobanure mu bundi buryo. Mbere na mbere abanyarwanda nibo bavuga uko babitekereza, babishingiye k’uho twavuye, ibyo twakoze n’ibyo turi gukora.

Ikindi, ntabwo mbona ikintu cyatuma haba abasirikare cyangwa abasirikare barakara kugeza aho haba ihirikwa ry’ubutegetsi. Uburyo bwacu bw’imiyoborere mu mboni zanjye, ni ukwita ku bibazo by’abaturage. Ntabwo mbona ibintu nshobora gukora cyangwa se inzego zishobora gukora byatuma ibintu bigera aho ngaho."

Ku byerekeye guhirika ubutegetsi bikomeje kwiganza muri Afurika ndetse n’intambara mu bihugu nka Ethiopia,Perezida Kagame yagize ati "Nko muri Ethiopia, byarashobokaga ko ariya makimbirane akumirwa ariko amazi yari yarenze inkombe. Turifuza Ethiopie yunze ubumwe. Twizeye ko ibiganiro bya ngombwa bizagera igihe bikagerwaho.

Ku kijyanye n’ihirikwa ry’ubutegetsi, ntekereza ko biriya biba byatangiye mbere kuko nko muri biriya bihugu, hari ibibazo bimaze igihe bidakemurwa. Nko muri Sudani, hari hari ibibazo ku bwa Omar al Bashir, birakomeza na nyuma y’inzibacyuho.

Ibibazo nka biriya biba bishoboka kwisubiramo uruhande rwose Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yaba ihagazemo kuko ntabwo ariyo iyobora ibyo bihugu.

Hari aho AU n’indi miryango mpuzamahanga yagira uruhare mu gufasha ariko biza nyuma y’uko ibihugu ubwabyo byishatsemo ibisubizo. Ubushobozi buke bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nabwo ni izindi ntege nke, ntabwo twabihakana.

Umwaka wa 2021 waranzwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi mu bihugu nka Mali, Guinée na Sudani mu gihe uyu mwaka havuzwe ihirikwa rya Perezida Kabore wa Burkina Faso.

Abajijwe ku mpamvu atarahura na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kandi ibihugu byombi biri mu nzira zo kwiyunga,Perezida Kagame yagize ati"Ku ruhande rwanjye nta kibazo. Nta kibazo kiri hagati yacu. Abashinzwe umutekano ku mpande zombi na ba Minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga barahuye.

Minisitiri w’Intebe wacu yitabiriye umuhango wo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi. Tuzahura mu gihe cya nyacyo.

Ibindi bibazo yabajijwe:


Ingabo za Uganda ziri muri RDC ahari imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byaba bibateye impungenge?

Umutwe w’iterabwoba wa ADF ni ikibazo gikomeye, kitareba Uganda gusa. Ni ikibazo gikora kuri RDC natwe bikatugeraho ndetse n’akarere.

Muri ADF, harimo Abanya-Uganda, abanye-Congo, Abanyarwanda, Abarundi, Abanya-Kenya n’abanya-Tanzania. Vuba aha, mu Rwanda twataye muri yombi abari muri uwo mutwe.

Ntabwo ari abantu bari bafitanye isano neza na ADF ariko hari aho bahuriye. Twaje kumenya ko bari barahawe inyigisho hifashishijwe amashusho bikozwe n’umuntu uri muri RDC n’Umunya-Uganda.

Twamenye ko bashakaga kugaba ibitero ku Rwanda bihimura ku bikorwa turimo muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado. Ibyo ni ibigaragaza ko ikibazo kireba akarere kose. Mu kugikemura hakenewe ubufatanye bw’akarere.

Perezida Félix Tshisekedi yaba yarabamenyesheje mbere y’uko izo ngabo zijyayo?

Nta n’umwe twaganiriye yaba RDC cyangwa Uganda. Ntiharashira ukwezi tubonye ibisobanuro.

Mbere y’uko izo ngabo zoherezwa, twari mu biganiro na Guverinoma ya Congo dusanganywe imikoranire myiza kandi dufatanyije gushakira igisubizo ku bibazo duterwa n’imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo.

[…] ibikorwa byo kurwanya ADF bikozwe mu buryo butari bwo, bishobora gukongeza izindi mvururu. Hakenewe ibiganiro n’ubufatanye.

Amatora ataha ya Perezida azaba mu 2024, mujya mubitekerezaho?

Ni inshingano. Niba nzaba nyarimo cyangwa ntarimo, ni kimwe mu bigize akazi kanjye. Si ukubitekerezaho uyu munsi gusa ahubwo n’ejo. Ndifuza ko mu 2024 Abanyarwanda bazabasha gukora amahitamo yabo batuje.

Muziyamamaza?

Byashoboka ariko sindabimenya. Gusa Itegeko Nshinga rirabinyemerera.

Abakunenga bavuga ko uri umunyagitugu, ibi bintu ntimubirambiwe?

Nk’abandi bose, hari igice cyanjye ntashobora guhindura, hari ikindi gice gukorana bishoboka. Ntabwo byashoboka ko mpindura uturemangingo twanjye. Wasanga aribyo bituma hari abambona nk’umunyagitugu, simbizi. Icyakora, ndi umuntu uhora witeguye gukorana n’abandi.

Nkiri umusore, nari umuntu utihangana. Uko imyaka yagiye ishira, naje gusanga bisaba akanya kugira ngo ugere ku ntego zawe. Nize gucisha make, gukora icyangombwa mu gihe cyacyo no kwitonda mu gihe ari ngombwa.

None se muzi igihugu aho Perezida, abaminisitiri, abayobozi b’ibigo batagira ababanenga? Niba hari aho biri, mwahambwira ndashaka kuhasura. Nziko kunenga bibaho kandi nanjye ndi umwe mu banengwa, icyakora nzi ko atari njye njyenyine unengwa.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa