skol
fortebet

Perezida Kagame yatorewe kuyobora AUDA-NEPAD ku bwiganze bw’amajwi

Yanditswe: Saturday 08, Feb 2020

Sponsored Ad

Ku bwiganze busesuye, Perezida Kagame yatorewe kuba Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu,nibwo perezida wa Repubulia yahawe izi nshingano azamaraho imyaka ibiri [2020-2022].

Izi nshingano Umukuru w’Igihugu yaziherewe i Addis Ababa muri Ethiopia,aho yari yitabiriye inama isanzwe ya 33 ya AU .

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ishinzwe kwiga ku cyerekezo cya AUDA-NEPAD, yabaye ku gicamunsi, nibwo Perezida Kagame yahawe inshingano zari zifitwe na Perezida wa Macky Sall wa Sénégal.

NEPAD igamije iterambere rya Afurika yemejwe mu nama ya AU y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2001.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa