skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze inyungu ziri mu bufatanye bwa Afurika na BRICS

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi w’ Umuryango w’ Afurika Yunze ubumwe Paul Kagame yavuze ko hari inyungu nini ku mpande zombi mu bufatanye bwa Afurika na BRICS kandi nibikomeza ubu bufatanye ari bwo buzaha umurongo ubukungu no mu myaka iri imbere.

Sponsored Ad

Yabivugiye mu nama y’ihuriro BRICS iri kubera Sandton mu mugi wa Johannesburg kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018.

Perezida Kagame yavuze ko mpamvu eshatu abona ko ubufatanye bwa Africa, abereye umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bwayo, na BRICS (Brazil, Russia, India, China na South Africa) ari ingenzi.

Ati “icya mbere duhuriye ikiduhuje; ubuhahirane mpuzamahanga bufunguye kandi butabogamye. Icya kabiri, gukomeza ubufatanye na BRICS, bitanga inyungu zagutse zirambye n’ibyo muntu akeneye, cyane cyane umurimo ku rubyiruko rwinshi rutuye Africa.”

Perezida Kagame yavuze ko Africa ishaka gufatanya na BRICS mu nzego z’ingenzi nko guteza imbere inganda, ibikorwa remezo no kubaka amahoro n’umutekano biri mu byo Umuryango w’Ubumwe bwa Africa wimirije imbere mu kerekezo 2063.

Ati “mu by’ukuri guteza imbere inganda akamaro kabyo karumvikana muri iki gihe cy’ikoranabuhanga rigezweho.”

Icya gatatu ngo ni uko gufungura imbibi Africa ikaba isoko rimwe bitegerejweho impinduka nziza mu buryo Africa ikora uburuzi ubwayo ndetse n’uko ibukorana n’amahanga.

Avuga ko hari ihuriro rifatika ry’inyungu hagati ya Africa n’ibihugu bigize BRICS ko igikenewe ubu ari uburyo bwiza bwo gukorana mu buryo bumvikanyeho.

Ati “Nidufatanya bizakomeza kuba ishingiro ry’ubukungu n’igihe kizaza. Ndabizeza ubushake bwa Africa mu bikorwa by’ubu bufatanye.”

Inama ya munani y’ihuriro BRICS iteranye ubu iragaruka cyane ku ntambara y’ubucuruzi iriho ubu yatangijwe na Perezida Trump ku bicuruzwa byo mu bindi b’ihugu n’ishoramari ryabyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibihugu bigize BRICS bituwe byose hamwe na 41% by’abaturage bose b’isi, birashaka kwagura ubufatanye bwabyo mu guhangana n’iyi ntambara, ndetse ariko bikanafatanya cyane na Africa umugabane utanga ikizere mu by’ubukungu mu gihe kiri imbere kubera isoko rigari n’ubukungu buri kuzamuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa