skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku bica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo ba bageni barajwe muri stade

Yanditswe: Saturday 01, May 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yayoboye inama ya komite nyobozi yaguye y’umuryango FPR-Inkotanyi, yateraniye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro cy’uyu muryango.
Mu ijambo yagejeje ku bari bayitabiriye barenga 650 bahagarariye inzego zitandukanye muri FPR Inkotanyi,yabbwiye ko kurwanya Covid-19, biri mu nyungu rusange za buri Munyarwanda, nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.Yanenze abakoraga ibidakwiriye bagamije kwirengera.
Ati “Abaraye muri stade, abandi ubanza bararaye muri za (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yayoboye inama ya komite nyobozi yaguye y’umuryango FPR-Inkotanyi, yateraniye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro cy’uyu muryango.

Mu ijambo yagejeje ku bari bayitabiriye barenga 650 bahagarariye inzego zitandukanye muri FPR Inkotanyi,yabbwiye ko kurwanya Covid-19, biri mu nyungu rusange za buri Munyarwanda, nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.Yanenze abakoraga ibidakwiriye bagamije kwirengera.

Ati “Abaraye muri stade, abandi ubanza bararaye muri za gereza, hari n’abandi barusimbutse ku mpamvu zindi zitandukanye hari n’abakoraga ibitari byo bamenya ko abantu baje kubafata bakambara iby’ubukwe byarangiza bikajya kuri za mbuga byacitse ngo mutinyuka gufata n’abageni?”

“Ahubwo ngira ngo ikibazo kibazwa cyagakwiye kuvuga ngo ariko n’abageni burya batinyuka kwica amategeko? Usibye ko hari ibyo nasomaga kuri izo mbuga, baje no kumbwira ko abo bantu byitwa ko bafatiwe mu bukwe, ni abantu bagize batya bari mu bindi bumvise ko abapolisi baje, baranyaruka barihinda bajya gushyiramo imyambaro y’ubukwe ariko muzitegereze neza amafoto iyo myenda nta nubwo iteye ipasi, ntabwo babonye umwanya, babihubujeyo gusa.”

Yavuze ko hari n’abandi barenga ku mabwiriza, bajya gufatwa bagahamagara ambulance bigize abarwayi, ndetse n’abayobozi yise ko “batwangiriza” bakarenga ku nshingano bafite bakajya muri ruswa n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze imikorere nk’iyo yatuma ntacyo igihugu kigeraho, atanga urugero nko ku nkingo ko mu gihe hatabayeho gukorera mu mucyo, zishobora nazo kwibwa, abantu bakazihereza bene wabo.

Ati “Erega hari n’ushobora kuzifata akazambutsa umupaka akazigurisha abandi, birashoboka iyo hatari imikorere mizima zizagera hano bazipakire mwumve ngo zambutse umupaka zagurishijwe abantu bangahe bashyize mu mufuka wabo cyangwa kuzibona abafite ubushobozi, abayobozi, abajenerali, abaminisitiri mukirebera bene wanyu akaba aribo muziha rubanda bakagwa iyo baguye. Iyo mikorere yaba ari bwoko ki?”

Ibi ni ibintu umuntu akwiye kubibutsa buri munsi kugira ngo ibintu bikorwe ari bizima? Ni inde ufite inshingano zo guhora yibutsa buri wese ariko buri wese yiyicariye ategereje ko baza kumwibutsa, niba batamwibukije ntabwo ari bukore ikintu kizima. Gute, kuki? Iyo tuvuga ngo twese iki gihugu ni icyacu, kuki ineza y’icyo gihugu yagomba kuzuzwa n’abantu bake abandi bakikorera ibyo bashatse bibareba bitareba abanyarwanda muri rusange?”

Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa