skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku kwangirwa kwiyamamaza kwa Ingabire Victoire n’impamvu hataboneka umusimbura we

Yanditswe: Monday 25, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko kudahanagurwaho ubusembwa kwa Ingabire Victoire bigatuma ataziyamamaza byatewe n’amateka ye mabi arimo gukorana n’abakoze jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Paul Kagame yagarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyibanze ku ngingo nyinshi zirimo Umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ibibazo bya M23, ikinyoma cya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi,n’ibindi.

Ubwo yabazwaga niba kutemererwa kwiyamamaza kwa Victoire Ingabire nta kibazo kibirimo,Perezida Kagame yavuze ko Ingabire yakoze ibyaha bitandukanye ndetse ko atari hejuru y’amategeko.

Ati: "Ese waba uzi amateka ye? Uyu mugore yahamijwe ibyaha akatirwa gufungwa imyaka 15. Ibimenyetso bimushinja ntabwo byagaragajwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda gusa ahubwo byanagaragajwe n’ubushinjacyaha ndetse n’inzego z’iperereza zo mu Buholandi.

Yakoranye n’abantu batuye mu Buholandi. Ibyo bimenyetso byerekana gukorana kwe n’abakoze Jenoside byaragarajwe. Ibimenyetso birasobanutse.

Ese umuntu nk’uwo n’iki yavuga ngo ku burenganzira bwe bwo kuba umukandida ku mwanya wa Perezida ? Ese ni iki kidasanzwe kuri we kimuha agaciro karuta ak’abandi muri iki gihugu ? Ntabwo ari hejuru y’amategeko. Yakabaye ashima ko yahawe imbabazi, ubundi akicecekera."

Perezida Kagame abajijwe impamvu Ishyaka rya FPR INKOTANYI ritajya ribona umusimbura we,Perezida Kagame yavuze ko byose biterwa n’amateka y’igihugu.

Yagize ati : " Muzi neza amateka yacu ari nabyo bigira uruhare mu buzima bwacu bwa politiki [….] Hari ubwo abantu bifungirana ahantu nk’abageze iyo bajya, bati ‘ko bigenda neza, turahindurira iki?’ Hari abumva bareka nkakomeza kuko babona nshoboye. Urebye imiheto n’amacumu bantera buri munsi, ni nde wakwifuza kujya mu mwanya wanjye?

Reka nkubwize ukuri, ntabwo uyu mwanya ndimo ari uw’umutuzo. Byasabaga kuba ukomeye ngo uhangane n’ibibazo bya nyuma ya Jenoside aho abarokotse n’abayikoze bari bafite ibyifuzo bitandukanye.

Warabyumvaga ko ibyo abarokotse basaba ari ukuri ariko gukurikiza ibyo bashakaga, kwari uguhana ababigizemo uruhare mu gihe iyo ubaha amahirwe, barashoboraga guhinduka. Kwisanga mu bintu nk’ibyo ntabwo ari ikintu cyoroshye.

Byarashobokaga ko hari undi uza mu mwanya wanjye agakora ibindi: Abanyabyaha bakamanikwa hanyuma abarokotse bakabona ukuri kw’ibyo basabaga ariko imvururu zikagumaho. Kugira aho abantu bahuriza byari ngombwa, nk’uko bikenewe mu bibazo bya RDC dore ko abayobozi bemera ko M23 ari abanye-Congo nk’abandi. None se kuki badashyiraho uburyo bwo gushaka amahoro?

Perezida w’icyo gihugu [RDC] ntabyo ajya atekereza atari uko bidashoboka kubikemura ahubwo kuko yamaze kubifata uko biri. Ni nk’aho ari byiza kuri we kwibera mu kavuyo akumva anejejwe nabyo.

Ku bijyanye n’ishyaka ryanjye, wenda iyo riza guhitamo undi utari njye yashoboraga gukora byiza kundenza. Icyakora guhuriza hamwe ishyaka ku buryo twese twumva ibintu kimwe birenze ubushobozi bwanjye, ubwanyu n’ubw’undi wese."

Perezida Kagame amaze igihe asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gushaka umusimbura we ndetse mu minsi ishize yabagiriye inama yo gushaka utarengeje imyaka 50 wazamusimbura mu myaka iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa