skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye inama ya ICGLR yiga ku mutekano wa Centrafrika

Yanditswe: Tuesday 20, Apr 2021

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’umutekano ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yabereye i Luanda muri Angola, isuzuma ibibazo bya Politiki n’umutekano muri Republika ya Centrafrika.

Sponsored Ad

Iyi nama yayobowe na Perezida w’icyo gihugu Joao Lourenzo, yitabirwa kandi n’abandi bakuru b’ ibihugu barimo Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, Faustin Touadéra wa Centrafrika na Gen Major Ibrahim Jaber wari uhagarariye Sudani.

Mbere gato y’iyi nama, Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we wa Angola Joao Lourenzo bagirana ibiganiro.

Iyi nama ibaye nyuma y’ibyumweru bitatu perezida wa Centrafrika, Prof Faustin Archange Touadera arahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri.

Ni nyuma y’amatora yabaye mu mpera za 2020, aho inyeshyamba zirwanya iki gihugu zari zarahiriye kuyaburizamo ariko abafatanyabikorwa ba Centrafrika barimo n’u Rwanda bakoherezayo ingabo zo kwimakaza umutekano.

Izo ngabo zanagize uruhare rukomeye mu kuburizamo ibitero by’inyeshyamba mu minsi mike yakurikiye ayo matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa