skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi wa Angola

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya João Lourenço wagizwe umukuru w’Igihugu cya Angola.Uyu muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri uyu mwaka.
Kagame yageze muri Angola avuye mu Inama y’Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yaberaga i New York. Joao Lourenco yasimbuye kuri uyu mwanya Jose Eduardo dos Santos wari umaze imyaka 38 ayobora iki gihugu.
Eduardo Dos Santos, yabaye Perezida kuva mu 1979 asimbuye Agostinho Neto wagiyeho nyuma (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya João Lourenço wagizwe umukuru w’Igihugu cya Angola.Uyu muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri uyu mwaka.

Kagame yageze muri Angola avuye mu Inama y’Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yaberaga i New York. Joao Lourenco yasimbuye kuri uyu mwanya Jose Eduardo dos Santos wari umaze imyaka 38 ayobora iki gihugu.

Eduardo Dos Santos, yabaye Perezida kuva mu 1979 asimbuye Agostinho Neto wagiyeho nyuma y’uko iki gihugu cyibohora ubutegetsi bwa gikoroni bwa Portugal mu 1975, bivugwa ko abana be yabahaye imyanya ikomeye mu buyobozi.

Mu minsi ishize, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we João Lourenço watorewe kubora igihugu cya Angola mu matora yabaye ku wa 23 Kanama uyu mwaka.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yanditse kuri Twitter kuri uyu wa kane tariki ya 07 Nzeri yifuriza mugenzi gukomeza kugira ibihe byiza hamwe n’Abaturage yatorewe kuyobora.

Mu ukuboza 2014, Perezida Kagame yahuye na mugenzi we José Eduardo dos Santos wayoboraga Angola, ubwo yasuraga iki gihugu baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ibibangamiye amahoro, umutekano n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Joao Lourenço wahoze ari Minisitiri w’ingabo ariwe ugomba kuyobora igihugu azahirira iyi mirimo ashinzwe ku wa 25 Nzeri uyu mwaka.Asimbuye ku butegetsi José Eduado dos Santos uvuye ku butegetsi nyuma y’imyaka 37 n’iminsi 347 akaba agiye mu kiruhuko kizabukuru.

João Manuel Gonçalves Lourenço w’imyaka 63 y’amavuko yabaye Minisitiri w’ingabo guhera muri Mata 2014, ndetse aza kuba Visi Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi guhera mu 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa