skol
fortebet

Perezida Kagame yongeye guha ubutumwa bukomeye abasuzugura Afurika

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ‘Norrsken Kigali House’, Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba ry’Ikigo cyo muri Suède gisanzwe gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

Sponsored Ad

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 08 Ugushyingo ubera mu Karere ka Nyarugenge,mu Mujyi wa Kigali.

Afungura iki kigo,Perezida Kagame yavuze ko abashoramari bakwiriye kubona Afurika nk’ahantu heza cyane bashora imari kuko hari isoko rinini ndetse hari n’ibyo ifite abandi badafite.

Yagize ati "Sindabasha kumva impamvu hagomba kubaho ahantu runaka buri kintu cyose kigomba gusuzugurwa cyangwa kudahabwa agaciro, bityo abashoramari bakwiye gushyira mu bitekerezo byabo ko Afurika ifite ibyo isi yose ifite, ndetse n’ibirenzeho."

Yakomeje avuga ko Abashoramari badakwiriye kubona afurika nk’isoko rinini gusa ahubwo ko bakwiye kubona ko inafite abaturage baharanira kwiteza imbere nkuko abandi bantu bo ku isi bameze.

Ageze ku Rwanda,Perezida Kagame yavuze ko rugeze ahashimishije ndetse atatinya no gutera intambwe yisumbuye cyane.Ati "Igihugu gishobora kuba gitoya ariko indangagaciro twaremye zikagera kure cyane."

Perezida Kagame yongeye kwibutsa abantu kwihesha agaciro no kwirwanirira.Ati“Inzira yose yo ku kugeza ku kwihesha agaciro ntikwiye kuba ikintu ugomba gusaba undi muntu kugukorera. Ntawe ubereyemo umwenda rwose, umwenda uwifiteho ubwawe.” -

‘Norrsken Kigali House’ yatangiye imirimo mu 2021, aho kugeza kuri ubu ikorerwamo na barwayimezamirimo mu by’ikoranabuhanga 1200. Mu gihe cy’imyaka ibiri imaze kwinjiza miliyoni 45$.

Umuhango wo gutaha iki cyicaro cya Norrsken wahuriranye n’igikorwa cyiswe ‘Norrsken Africa Week 2023’ kigamije guhuriza hamwe abashoramari bo hirya no hino ku Isi kugira ngo barekwe amahirwe y’ubucuruzi ari ku Mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa