skol
fortebet

Perezida Kagame yongeye guha umukoro abo muri FPR Inkotanyi gushaka umusimbura we

Yanditswe: Sunday 10, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, yasabye abanyamuryango kwibwiriza hakiri kare bagashaka ugomba kuzamukorera mu ngata bitagombeye ko abigiramo uruhare, yitsa cyane ku bakiri bato bari hagati y’imyaka 30 na 49.

Sponsored Ad

Yabigarutseho mu Nama Nkuru y’Umuryango yabaye kuri uyu wa Gatandatu ari nayo yatorewemo nk’Umukandida ugomba guhagararira uyu muryango mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ati “Nabashimiye icyizere. Muri icyo cyizere, ndashaka ngo ngire ibyo mbabwira nanone. Mu 2010, nabwo mwangiriye icyizere, ndetse twabanje kubiganira birebire, ndabyibuka muri Petit Stade hari abantu benshi bangana gutya nka mwe. Nagize ibyo mbabwira, namwe mugira ibyo mumbwira. Ngera n’aho mbabwira nti ariko munatekereze n’ukundi, n’uko hari n’ibyahinduka.”

Perezida Kagame yaciye amarenga ko yifuza ko uwazamukorera mu ngata, yazaba umuntu uri mu myaka 30 cyangwa 40, muri make utarageza ku myaka 50.

Ati “Hazagera aho birushaho kuba bibi, kuko abantu bo mu myaka yanjye, uko tugenda dusohoka mu kibuga, abaturi inyuma hari ubwo mbona ko hari byinshi byo gukora nabo ngo baturute, baturushe imyumvire…nabo nongera ngasubiza amaso inyuma nkumva ntashaka kubarenganya.”

Yavuze ko impamvu atabarenganya ari uko abakuru aribo babarera, kandi aribo bareberaho. Ati “Nabitegaho nte kubabonamo ibiruta ibyo tubigisha keretse babaye intwari kandi ngira ngo bazaba zo, imico mibi imwe muri twe bakayanga nabo bakaba abo bakwiriye kuba bo.”

Yavuze ko abantu bari mu myaka 30, 40 aribo ahanze amaso cyane kuko abageze mu myaka 50 hari bamwe batangira kwiheba. Ati “Njye ndashaka abari muri za 30, yegera 40, 45, 49”.

Yakomeje agira “Ndongera kubakangarurira uburyo, imico, ingiro, kumva, kwizera, kwishakamo, mbese dutekereza bya bindi byacu, iyo bitaza kuba bya bindi by’umwihariko ntabwo mwakabaye mumpamagara mu 2010, 2017, 2024, n’igituma mbyemera navunitse ni umwihariko w’igihugu cyacu w’amateka yacu ndetse n’iyi si tubamo nayo itoroshye. Ni cyo gituma ndeba hirya nkabyemera naho ubundi dukwiriye kwishakamo n’abandi.”

Perezida Kagame usanzwe ari Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yaraye atowe nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha. Yagize amajwi 99,1%. Abatoye bose ni 1953, mu gihe abamutoye ari 1935.

Ubwo yari ahawe ijambo, Perezida Kagame yagize ati “ Tuzi aho igihugu kivuye n’aho kigeze, ndabibashimira ko mu bigiramo uruhare rugaragara. Ikindi mbashimira ni icyizere muhora mungirira cyangwa mukomeza kungirira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa