skol
fortebet

Perezida Kagame yongeye kugaruka k’uzamusimbura ku kuyobora u Rwanda

Yanditswe: Sunday 08, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwikorera amahitamo ababereye kandi igihe nikigera bazabasha guhitamo umusimbura.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Al Jazeera cyavugaga ku hazaza h’u Rwanda nyuma y’ubuyobozi bwe.

Yavuze ko mu gihe gikwiriye hazaboneka umusimbura. Ati “Nk’igihugu twashyize imbaraga n’ishoramari mu baturage bacu. Mu gihe gikwiriye hazaboneka umuntu unkorera mu ngata.”

Muri Nzeri mu 2023 nibwo Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu ndetse ashima icyizere Abanyarwanda bakomeje kumugirira.

Tariki 17 Mata 2000 nibwo Perezida Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w’Inzibacyuho.

Manda ye ya mbere yayitorewe mu 2003 n’amajwi 95%. Iya kabiri yari iyo mu 2010, ubwo nabwo yatorwaga agize amajwi 93%.

Itegeko Nshinga ryari ririho icyo gihe ryagenaga ko Umukuru w’Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri. Gusa ku busabe bw’abaturage barenga miliyoni eshanu, Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye Itegeko Nshinga, yemererwa kongera kwiyamamaza mu 2017.

Icyo gihe yagize amajwi 98,79% ahigitse Mpayimana Philippe wagize 0,73% na Dr. Habineza Frank wagize 0,48%.

Ibitekerezo

  • Muraho neza?Kuki mutantangira comment yanjye koko.ubwo mubona atari uguhemukira abanyarwanda.niba umuntu atanze impano mukayanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa