skol
fortebet

Perezida Nyusi yasoje uruzinduko rw’ iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 21, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, aho yari amaze iminsi asura ibikorwa bitandukanye mu gihugu.

Sponsored Ad

Saba zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga ni bwo Perezida Kagame yamuherekeje ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Perezida Nyusi utaricaye mu minsi yamaze mu Rwanda, uretse gusura ibikorwa bitandukanye mu gihugu, birimo icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ikigo gishinzwe guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga (KLab), ingoro y’umwami yo mu Rukali i Nyanza agasoreza ku mupaka muto wa Rubavu, yanagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya politiki no mu bikorwaremezo n’ imigenderanire. Aya masezerano afite icyo avuze ku mubano w’ ibihugu byombi kuko Mozambique ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’ Epfo birimo umubare utari muto w’ Abanyarwanda bajyanywe no gukora ubushabitsi. Iki gihugu kandi gifite amasambu ahagije ku buryo Umunyarwanda wakwifuza gushora imari mu buhinzi muri Mozambique adakwiye kwibuza amahirwe yo kuba ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza dore ko u Rwanda runafite gahunda yo gufungura ambasade muri Mozambique.

Uruzinduko rwa Nyusi mu Rwanda ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri Mozambique muri 2016, rukaba rubanjirije urwa Minisitiri w’ intebe w’ Ubuhinde na Perezida w’ Ubushinwa Xi Ping bategerejwe mu Rwanda muri uku kwezi kwa Nyakanga 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa