skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Guinea n’uwa Mozambique ku munsi umwe

Yanditswe: Friday 26, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa kane Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinea na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique bakiriwe i Kigali mu Rwanda nk’uko bigaragara mu byatangajwe n’ibiro bya perezida w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida Doumbouya bivuga ko yasuye u Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Paul Kagame, nawe wasuye Guinea umwaka ushize.

Doumbouya n’umugore we, Umufaransakazi Lauriane Doumbouya, bakiriwe na Kagame ku kibuga cy’indege i Kanombe mu muhango w’icyubahiro watangajwe urimo kuba.

Biteganyijwe ko ibihugu byombi uyu munsi bishyira umukono ku masezerano atandukanye y’ubufatanye mu nzego zinyuranye.

Ibiro bya perezida w’u Rwanda uyu munsi byatangaje ko kuwa kane nimugoroba Perezida Kagame yakiriye Perezida Nyusi wa Mozambique bakaganira ku “ubufatanye mu nzego zitandukanye z’inyungu rusange”.

Nyusi yaje i Kigali nyuma y’uko kuwa mbere w’iki cyumweru umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cye Admiral Joaquim Mangrasse nawe yari i Kigali aho yaganiriye n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda na minisitiri w’ingabo.

U Rwanda rwohereje abasirikare babarirwa mu bihumbi bagiye gufasha guhashya umutwe w’inyeshyamba wari warashegeshe intara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa