skol
fortebet

Perezida wa Madagascar yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Madagascar Andry RAJOELINA kuri uyu wa Kabiri yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda yiha umuhigo w’uko Madagascar igiye gutera ikirenge mu cy’u Rwanda mu nzira y’iterambere no kwigira kwa Afurika.

Sponsored Ad

Ku munsi wa Gatatu ari nawo wa nyuma w’uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, Perezida Andry RAJOELINA yasuye Icyanya cyahariwe Inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Aha muri Kigali Special Economic Zone Perezida wa Madagascar yasuye uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi Africa Improved Food.

Perezida RAJOELINA yashimye imikorere y’uru ruganda ndetse na politiki y’u Rwanda yo gushyiraho ibyanya by’inganda bikanaba igicumbi cy’iterambere ry’ubukungu, avuga ko Madagascar nayo igiye gushyira ibyanya nk’ibi hirya no hino mu gihugu.

"Turi hano n’abo twazanye bose kugirango twirebere imikorere y’icyanya cy’ubukungu n’inganda. Ndatekereza ko rero tuza kuvana hano ishusho nyayo y’uburyo natwe twabikora iwacu ibyiza u Rwanda rwagezeho natwe tukabigeraho muri Madagascar. Ndabashimira rero kuko ni ngombwa guteza imbere inganda mu gihugu no guhanga imirimo. Twebwe intero yacu ni uguhinga tukeza, tukongerera agaciro umusaruro imbere mu gihugu abaturage bakabona ibyo bakeneye byose imbere mu gihugu. Ariko mwebye ibyo mwarabirenze uretse kweza no kongerera agaciro umusaruro nk’uko mwabivuze u Rwanda runohereza mu mahanga uwo musaruro kandi mugakorana n’ibindi bihugu byo mu karere birimo Malawi na Tanzania, bivuze ko ibyo mukora birenga imipaka."

Umukuru w’Igihugu cya Madagascar yavuze ko muri rusange ibyo yiboneye muri iki cyanya ndetse no mu Rwanda muri rusange bishimangira ubushobozi Afurika yifitemo bwo kwishakamo ibisubizo.

"Njyewe ndatekereza ko uru ari urugero rwo kureberaho natwe tukabishyira mu bikorwa kandi dufite gahunda n’igenamigambi kandi tuvanye hano ubunararibonye n’amasomo azadufasha kubera imiyoborere myiza ya Perezida Paul KAGAME. Nta gushidikanya ko ibyo twiboneye hano byerekana uburyo Afurika irimo guhinduka igana aheza. Navuga ko ukuri kw’izo mpinduka ari ko tubona hano kandi nk’uko nabivuze ejo Afurika ireberwa mu isura y’ubukene n’umugabane w’ibibazo ariko mumaze kwerekana ko Afurika ubwayo yifitemo ibisubizo kandi Madagascar nayo irifuza gutera ikirenge mu cy’u Rwanda."

Kugeza ubu icyanya cya Kigali Special Economic Zone kimaze kugeramo ishoramari ribarirwa muri miliyari 3 z’amadorali ya Amerika.

Mu mwaka ushize wa 2022 Ibikorerwa muri iki cyanya byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda amadovize agera kuri miliyoni 500 z’amadorali.

Ni mu gihe kandi muri iki cyanya hamaze guhangwa imirimo ihoraho ku babarirwa mu bihumbi 15.

Biteganyijwe kandi ko mu mwaka wa 2030 ishoramari muri iki cyanya rizazamuka rikagera kuri miliyari 8 z’amadorali, umusaruro w’ibihatunganyirizwa byoherezwa mu mahanga ukinjiriza u Rwanda amadorali agera kuri miliyari 1 na miliyoni 200 z’amadovize naho abafite imirimo ihoraho muri iki cyanya bakagera ku bihumbi 50.

Ahagana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri nibwo Perezida RAJOELINA yasoje uruzinduko rw’iminsi 3 yagiriraga mu Rwanda.

Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Andry RAJOELINA yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent BIRUTA ari nawe wamwakiriye ubwo yageraga mu Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 06 Kanama uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa