Kigali
startimes

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zinyuranye barimo n’uwa REMA mushya

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 May 2020 Yasuwe: 4401

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, yashyizeho abayobozi batandukanye, mu nzego zitandukanye nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’Intebe.


Sponsored Ad


Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111, n’iya 112; kuri uyu wa 11 Gicurasi 2020, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye.

Abashyizwe mu myanya ni Moses Rugema wakuwe ku rwego rwa Ambasaderi hanyuma agirwa Umuyobozi Mukuru ushizwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.

Ambasaderi Jacques Kabale yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kw’Afurika .

Theophile Mbonera yagizwe Umuyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera;

Clementine Mukeka yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET);

Patrick Karera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije;

Dr. Regis Hitimana yagizwe Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibigenerwa abishingizi mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB);

Juliet Kabera yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda (REMA);

Valerie Nyirahabineza yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC);

Ambasaderi Guillaume Kavaruganda yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika, n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET);

Shakilla Umutoni Kazimbaya yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri MINAFFET;

Phillip Karenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya na Pasifika muri MINAFFET;

Sheila Mutavu Mutimbo yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Dipolomasi y’ubukungu n’ubutwererane muri MINAFFET;

Juan Haguma yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri MINAFFET;

Darius Rutaganira yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Intumwa za Zambia zigiye kuza mu Rwanda kubera ibyavuzwe na...

Guverinoma ya Zambia yatangaje ko igiye kohereza intumwa mu Rwanda zizaba...
18 July 2020 Yasuwe: 1059 0

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’intumwa ya Zambia ku byavuzwe na...

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mu biro bye,...
18 July 2020 Yasuwe: 2440 0

Impamvu Guverineri Kayitesi yahawe umwenda wanditseho nimero 6 akanitwa...

Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Nyakanga 2020,nibwo habaye umuhango...
15 July 2020 Yasuwe: 9548 1

Kayitesi uherutse kugirwa umuyobozi w’intara y’Amagepfo yahize kurangiza vuba...

Umuyobozi mushya w’intara y’Amagepfo,Madamu Kayitesi Alice yatangaje ko...
14 July 2020 Yasuwe: 2178 0

Perezida Ndayishimiye n’abo bafatanyije kuyobora ntabwo bazasanga tugoranye...

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Guverinoma nshya...
10 July 2020 Yasuwe: 2874 0

Ntabwo nigeze nsaba akazi ko kuba Perezida-Perezida Kagame

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko atigeze na rimwe...
10 July 2020 Yasuwe: 3655 0