skol
fortebet

Polisi yambuwe inshingano zirimo no gukurikirana iterabwoba

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Abasenateri bemeje umushinga w’Itegeko rigena ububasha; inshingano; imitunganyirize n’imikorere bya Police y’u Rwanda. Iri tegeko ryambura Police inshingano z’ubugenzacyaha; gukurikirana iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, gukora iperereza, byose byahawe Urwego rushya rw’igihugu rushinzwe iperereza, RIB (Rwanda Investigative Bureau).
Ni tegeko rihindura kandi rikuzuza Itegeko n°46/2010 ryo ku wa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Abasenateri bemeje umushinga w’Itegeko rigena ububasha; inshingano; imitunganyirize n’imikorere bya Police y’u Rwanda. Iri tegeko ryambura Police inshingano z’ubugenzacyaha; gukurikirana iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, gukora iperereza, byose byahawe Urwego rushya rw’igihugu rushinzwe iperereza, RIB (Rwanda Investigative Bureau).

Ni tegeko rihindura kandi rikuzuza Itegeko n°46/2010 ryo ku wa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda ririmo ingingo nshya zagiye zambura ububasha urwego rwa Police y’igihugu.

Ingingo ya Kabiri, iya Gatatu no kuva ku ngIngo ya Gatandati kugeza kuya 14 n’ingingo ya 16. Ingingo ya Kabiri ihindura iya 7 (itegeko ryagenaga Police mbere) ivuga ku nshingano za police y’u Rwanda nyuma yo kuvugururirwa imikorere.

Iyi ngingo igaragaza ko inshingano zari zisanganywe na Police (itaravugurwa) nk’Ubugenzacyaha, Iterabwoba zitakiri mu bubasha bwayo kuko ziri mu nshingano z’urwego rw’iperereza (RIB/ Rwanda Investigative Bureau) ruherutse kwemezwa na Guverinoma.

Senateri Rugema Michel uyobora komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yamuritse raporo ikuboyemo ubu bugororangingo, yagize ati “ Ibijyanye n’Ubugenzacyaha, Iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka biri mu nshingano za RIB. Twizeye ko bizajya mu itegeko rya RIB.”

Ingingo ya Gatatu ihindura iya 08, igena ibikorwa by’ingenzi bya police, yambura ububasha police ibikorwa byo kurinda umutekano wo mu nkiko, Gufatanya na police z’ibindi bihugu (Interpol) mu kurwanya ibyaha ndengamipaka byose byahawe RIB.

Ingingo ya 15 (y’itegeko rishaje) yavugaga ku guhagarika no gukurikirana umuntu ubangamiye umutekano iyi ngongo ivugururwa n’ingingo nshya ya 07 (itegeko rishya) itagaragaramo iyi nshingano na yo yahawe RIB.


Imirimo yari iyobowe na Perezida wa Sena n’abamwungirije

Batanga ibitekerezo kuri iyi raporo y’ibyagiye bivugururwa muri iri tegeko n’ibyongewemo, bamwe mu basenateri bagarage impungenge kuri izi nshingano zambuwe Police.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene avuga ko bitumvikana ukuntu police yarinda umuteno w’abaturage mu gihugu ariko igakomwa ku iterabwoba kandi na ryo ribera imbere mu gihugu.

Uyu musenateri wabazaga Komisiyo yamuritse iyi raporo, yagize ati “ Igihe tugezemo, ikibazo cy’iterabwoba gihangayikishije Isi, ndagira ngo Komisiyo imare impungenge ku buryo ruriya rwego (RIB) ruzakora kandi rugahura n’inshingano yo kurwanya iterabwoba rwonyine police itabigizemo uruhare.”

Sen. Sindikubwabo akavuga ko n’ubwo izi nshingano zahawe urwego rushya kugira ngo ruzikurikirane neza ariko ko izindi nzego zitambuwe ububasha bwo kurwunganira.

Hon Tito Rutaremara wagarutse ku nshingano zo gusaka zambuwe Police, avuga ko na kuntu police yarinda umutekano mu gihugu itagenzuye abantu bitwaje ibyahungabanya umutekano n’ituze ry’abanyagihugu.

Ati “ Ko mwavuze ko police itagomba gusaka, ubu nishyiraho nka roadblock (bariyeri) ukanyuraho ntabwo izakora mu mifuka yawe ngo irebe ibintu ufite kuko igomba kureba ibyo utwaye kandi na byo babyita gusaka, keretse nimubishakira iri jambo ryoroshye.”

Hon Rugema Mike wamuritse raporo ikuboyemo ubu bugororangongo bwakozwe kuri iri tegeko rigena inshingano nshya za Police, avuga ko izi nshingano zitambuwe police ngo zijugunywe. Ati “ Ziriya nshingano ntizatawe, ntabwo zatakaye. Hari urwego byashyikirijwe.”

Sen Rugema wahise agaruka ku ngingo ya Gatatu ijyanye n’ibikorwa by’ingenzi bya police, avuga ko ibikorwa by’ingenzi bizarangwa n’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano zose zo mu gihugu bityo ko na police itabikomweho ahubwo ko izajya itanga ubufasha mu kugira ngo bikurikiranwe neza

Ati “ Icyakozwe ni ukugaragaza aho imwe itangirira urundi rwego rugakomeza…Nk’iby’iterabwoba byahawe ruriya rwego (RIB) ariko si ukuvuga ngo niba police ibonye information ku gikorwa cyambukiranya umupaka, ahubwo ni inshingano zayo zo gukora raporo ikayishyikiriza urwo rwego kugira ngo rushobore gukora iperereza ryimbitse.”

Iri tegeko ryasabiwe gusubirwamo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Sena yaritoye 100% dore ko ryatowe n’Abasenateri 20 bari bitabiriye imirimo y’inteko rusange.

Src: Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa