skol
fortebet

RDC:Ya nama yagombaga guhuza Prez.Tshisekedi n’Abarwanya u Rwanda yasubitswe

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Habaye impinduka ku nama y’Abarwanya Leta y’u Rwanda bifatanyije na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagombaga kubera i Kinshasa mu murwa mukuru w’iki gihugu kuri uyu wa 3 Nyakanga 2023.

Sponsored Ad

Muri iyi nama Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa DRC n’undi mukuru w’Igihugu utaramenyekana, bari mu bashyitsi bakomeye bagombaga kwitabira iyo nama y’abarwanya Leta y’u Rwanda, ariko byarangiye yimuriwe ku yindi tariki itaramenyekana.

Nk’uko amakuru abivuga abari kwitabira iyo nama ni abarwanya Leta ya Perezida Paul Kagame, w’u Rwanda bo hirya no hino ku Isi bibumbiye mu rugaga bavuga ko “ruharanira ineza y’Abanyarwanda”.

Umuvugizi w’uru rugaga, Dr Charles Kambanda, yavuze ko habaye kidobya yatumye iriya nama itaba, ari inama yahurije abakuru b’ibihugu by’akarere i Luanda muri Angola, tariki 27/06/2023.

Aho yagize ati: “ibibazo byatumye hasubikwa iyo nama yabo byavutse bitewe n’inama abakuru b’ibihugu bakoreye muri Angola.”

Uyu mugabo yavuze ko mu bagombaga kwitabira inama yabo harimo Perezida Tshisekedi n’undi mu Perezida atatangaje amazina, gusa kuba aba bombi batabashije kuboneka bituma bahitamo gusubika inama yabo.

Dr Kambanda yavuze ko mu mpamvu zatumye Tshisekedi ataboneka, ari uko mu mpera z’iki cyumweru agomba guhurira mu yindi nama n’abarimo ba Perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, João Lourenço wa Angola na Hage Geingob wa Namibie yiga ku bibazo bya Congo.

Umukuru w’Igihugu cya DRC Tshisekedi yigeze gutangaza ko ashyigikiye umugambi wo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, yakunze kugaragaza nk’umwanzi ruharwa, igihugu cye gifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa