skol
fortebet

RGB yakuwe muri MINALOC, abayobozi bayo bazajya barahizwa na Perezida wa Repubulika

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, cyahawe ubuzimagatozi n’ubwisanzure mu miyoborere, cyongererwa ubushobozi burimo gusaba raporo y’imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, ndetse n’abayobozi bacyo bagenerwa manda irahirirwa imbere ya Perezida wa Repubulika.
Itegeko N°56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo, rigena ko RGB ari urwego rwigenga bityo mu kurangiza inshingano zarwo, (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, cyahawe ubuzimagatozi n’ubwisanzure mu miyoborere, cyongererwa ubushobozi burimo gusaba raporo y’imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, ndetse n’abayobozi bacyo bagenerwa manda irahirirwa imbere ya Perezida wa Repubulika.

Itegeko N°56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo, rigena ko RGB ari urwego rwigenga bityo mu kurangiza inshingano zarwo, rukaba rudahabwa amabwiriza n’urundi rwego.

Mu 2010 nibwo hagiyeho RGB ishinzwe kwimakaza imiyoborere myiza mu nzego zitandukanye z’igihugu. Kuva icyo gihe yabarizwaga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc).

Mu isobanurampamvu ry’iri tegeko, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yabwiye abadepite ko iri tegeko rizafasha RGB kurushaho kugirirwa icyizere n’abafatanyabikorwa no gutuma imirimo ikora n’ibiva mu bushakashatsi ishyira ahagaragara, birushaho kwizerwa no guhabwa agaciro mu Rwanda no mu mahanga.

Ati “Guverinoma yasanze byaba byiza gihawe(ikigo cya RGB) ubwigenge kikagira ubushobozi, ububasha n’icyizere cy’ubushakashatsi bwakozwe kugira ngo bwumvikane ko bwakozwe n’ikigo cyigenga, gifite ubwisanzure, kidafite urundi rwego rukireberera.”

Iri tegeko rigenera RGB inzego z’ubuyobozi zirimo; Ubuyobozi bukuru bugizwe n’Umukuru w’urwego, Uwungirije n’ubunyamabanga bukuru. Abayobozi bakuru bazajya bemezwa na Sena nyuma yo kubisabirwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Rigenera kandi Umukuru n’Umukuru wungirije ba RGB, manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa, bazajya barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika.

RGB yakurikiranaga imiryango itegamiye kuri leta ariko imiryango mvamahanga yo yandikwaga ndetse ikanakurikiranwa n’ ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka. Ubu iyo miryango yose yaba kuyandika no kuyikurikirana bizajya bikorwa n’iki kigo.

RGB kandi ifite ububasha bwo “gufatira ibyemezo Umutwe wa politiki utubahirije ibiteganywa n’amategeko no kwemeza ko uburyo bukoreshwa mu Rwanda ari umwimerere nyarwanda wo kwishakamo ibisubizo no gukurikirana ubukoresha nabi cyangwa ubukoresha atabifitiye uburenganzira” nkuko itegeko ribivuga.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa