skol
fortebet

Rulindo: Ubuyobozi bw’ akarere bwigaye, busaba imbabazi abaturage

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, avuga ko ubuyobozi bw’ akarere bwigaye bitewe no kuba abaturage barahawe akazi muri VUP bagatinda guhembwa. Uyu muyobozi abisabira imbabazi akizeza abaturage ko amakosa yabayeho atazongera ukundi.
Ni nyuma y’uko bamwe muri aba baturage bahawe akazi ko gukora mu bikorwa bya VUP, bamaze amezi 10 bategereje ko bahembwa, kugeza kuwa 18 uku kwezi bakaba batari bagahembwa.
Mu kwezi kwa 2 uyu mwaka ngo ni bwo abaturage bari barahawe akazi muri VUP (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, avuga ko ubuyobozi bw’ akarere bwigaye bitewe no kuba abaturage barahawe akazi muri VUP bagatinda guhembwa. Uyu muyobozi abisabira imbabazi akizeza abaturage ko amakosa yabayeho atazongera ukundi.

Ni nyuma y’uko bamwe muri aba baturage bahawe akazi ko gukora mu bikorwa bya VUP, bamaze amezi 10 bategereje ko bahembwa, kugeza kuwa 18 uku kwezi bakaba batari bagahembwa.

Mu kwezi kwa 2 uyu mwaka ngo ni bwo abaturage bari barahawe akazi muri VUP bari basoje ibyo bari habawe gukora mu cyiciro cya mbere.

Nyamara ngo kuva ubwo bategereje ko bahembwa amafaranga bakoreye baraheba.

Aba baturage batangaza ko kudahembwa ku gihe byabateye ibibazo cyane, dore ko aba bahawe akazi muri iyi mirimo ari ababa batoranyijwe nk’abatishoboye baba bakenewe kubona imirimo ibafasha mu kwiteza imbere.

Umwe muri bo yagize ati “Twahawe akazi muri gahunda yo kudufasha nk’abatishoboye bagifite imbaraga zo gukora, turakora imirimo irarangira ariko dutegereza ko duhembwa amafaranga y’amakenzeni yari yasigaye batayaduhembye amezi aba icumi, byaraduhombeje cyane kuko twajyaga gukora tutikoreye tuzi ko tuzahembwa ariko ntibaduhembera ku gihe.”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, atangaza ko nyuma yo kumenya iki kibazo nk’akarere bigaye, kandi bagasaba imbabazi abaturage kuko habayeho uburangare butanafite igisobanuro.

Yagize ati “Iki kibazo twakimenye nta gihe gishize, ariko byagaragaye ko nta busobanuro na bumwe twakwitwaza duha umuturage wafashe umwanya we agakora azi ko azahembwa, akamara amezi angana gutya agitegereje amafaranga ye.

Twasabye imbabazi aba baturage kandi koko nk’ubuyobozi aha habayemo uburangare bukabije ku ruhande rwacu.”

Yunzemo ati “Iyi mikorere mibi yabayeho ntizongera kubaho, ubu twasabye inzego zose bireba ko abaturage bakora ndetse nabahabwa inkunga y’ingoboka bagomba kujya bahererwa amafaranga yabo ku gihe kandi ko umukozi uzongera kubigiramo uburangare atazongera kwihanganirwa.”

Mu gihe hari hashize amezi agera ku 10 aba baturage bo mu murenge wa Mbogo bahawe akazi muri VUP bategereje amafaranga asaga miliyoni esheshatu n’ibihumbi Magana atanu, kuwa 19 Ukuboza 2016 ni bwo aba baturage amafaranga yabo yagejejwe ku makonti bahemberwamo nk’uko ababishinzwe babitangarije Imvaho Nshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa