skol
fortebet

Rulindo: Umuturage yagiye gutora abadepite yambaye ivara nk’ umugeni

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuturage wo mu murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo witwa Nzamugurinka Venantie yitabiriye amatora y’ abadepite yambaye ivara nk’ umugenzi ugiye gusezerana.

Sponsored Ad

Nzamugurinka yatoreye ku biro by’ itora byo ku ishuri ribanza rya Ntyaba mu kagari ka Mvuzo mu murenge wa Murambi.

Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yereka uyu nzamukosha ageze ku biro by’ itora agaragiwe n’ abakobwa be umwe yambaye kositimu y’ umukara, undi yambaye imyenda ihuje amabara n’ idarapo ry’ u Rwanda.


Si ubwa mbere uyu mubyeyi yitabiriye amatora yambaye nk’ umugeni ugiye gusezerana kuko no mu matora ya Perezida wa Repubulika nabwo uyu mubyeyi yari yambaye ivara.

Mu Rwanda amatora afatwa nk’ ibirori ndetse hirya no hino mu gihugu bayategura nk’ abategura ubukwe. Ibi bigaragazwa ni uko ku biro by’ itora haba hatewe insina hanarimbishijwe mu buryo budasanzwe.


Ku biro by’ itora bya Save A, barimbishijwe nk’ ahabereye ubukwe

Mu matora ya Perezida aherutse Nzamukosha yatangarije UMURYANGO ko kuri we amatora ari ububwe. Icyo gihe yagize ati “ Mvuye mu ubukwe bw’ umugeni wanjye”.

Ku biro by’ itora bya Save A, mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara Umunyamakuru w’ umuryango yahasanze ababyeyi bari bakenyeye bicaye basa n’ abarimo gucunda amata, bateze ingori ndetse banakenyeye.

Aba babyeyi batubwiye ko bategeye urugori igihugu ndetse ko bankenyereye abadepite, ngo barimo gucunda amata nk’ ikinyetso cy’ uko giri inka yabagezeho.

Nyiransengimana Saverine w’ imyaka 55 yagize ati “Aya matora ni ubukwe bukomeye. Abadepite batugerera aho tutigerera bakatuvugira niyo mpamvu tugomba kubakenyerera, igihugu cyacu tukagitegera urugori, tukanacunda amata kuko twayahawe”


Nyiransengimana Saverine

Igishya cyagaragaye mu matora y’ abadepite ya 2018 ni uko bwa mbere mu mateka y’ u Rwanda mu bitaro 37 hashyizwe ibyumba cy’ itora.


Nyandwi wo mu karere ka Gisagara usanzwe ari umuganga uyu munsi yemeje aba DJ ngo asusurutse abitabiriye amatora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa