skol
fortebet

Rusizi: Ivumbi rituma abayobozi bategerera abaturage

Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018

Sponsored Ad

Abaturage batuye mu kagari ka Murya ko mu murenge wa Nzahaha wo mu karere ka Rusizi baturiye umuhanda ukunze kwifashishwa n’imodoka zipakira nyiramugengeri ziyijyana ku ruganda rwa GISHOMA PIT PLANT ruherereye muri uyu murenge baratazaba inzego z’ubuyobozi kubera ikibazo cy’ivumbi riri kubaviramo uburwayi ndetse abandi bakaba batakigira aho bajya kubera iri vumbi.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’uyu murenge butangaza ko usibye aba baturage ribangamiye ngo nta muyobozi woroherwa no kugera ku baturage kubera iri vumbi riri muri uyu muhanda.

Ni ivumbi riterwa n’imodoka nini zitwara nyiramugengeri ku ruganda ruyitunganyamo ingufu z’amashanyarazi ruherereye muri uyu murenge, kuko ngo iyo izi modoka ziri gutambuka zitumura ivumbi ryinshi rikinjira mu nzu z’abaturage baturiye umuhanda ndetse rikanababuza guhumeka.

TV1 yatangaje ko iri vumbi kandi ngo ryatumye bamwe mu bari bafite inzu z’ubucuruzi hafi y’uyu muhanda bazifunga abandi zibatera indwara z’ubuhumekero, bakaba basaba inzego z’ubuyobozi kubafasha nibura uyu muhanda ukajya usukwamo amazi mbere yuko izi modoka zitangira gukora na nyuma yuko zisoje akazi.

Ingabire Joyeux umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha we avuga ko iki kibazo atari abaturage kibangamiye gusa ahubwo ko nabo ubwabo nk’abayobozi batajya babona uko bajya gusura abaturage bitewe n’iri vumbi.
Uyu muyobozi avuga ko bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa GISHOMA PIT PLANT babasaba ko hashakwa imodoka zizajya zihavomerera amazi mbere yuko batangira akazi ndetse no mu masaha ya saa sita na nyuma y’akazi mu rwego rwo gufasha abahatuye kugira ubuzima bwiza kuko bigaragara ko hatagize igikorwa abahaturiye n’abahagenda bazarwa indwara nyinshi zitewe n’iri vumbi.

Byagorana ko aha muri aka gace uhabona umuturage ufite isuku ku mubiri ndetse no ku myambaro kuko abana bavuye ku ishuri baba buzuye ivumbi kimwe n’inzu z’abaturage, ibimera bihegereye kugeza no k’uburiri bwa bamwe hose haba hugarijwe n’umwanda uterwa n’iri vumbi.

Ibitekerezo

  • ubwose abakoreramo (mu ruganda imbere)bo byifashe bite?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa