skol
fortebet

Rutsiro : Habaye impinduka zikomeye hashyirwaho umuyobozi mushya

Yanditswe: Thursday 29, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama nibwo Minisitiri w’Intebe yasheshe ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro nyuma y’uko buteshutse ku nshingano zabwo, ahita agena Prosper Mulindwa nk’Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere.
Ni itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Rivuga ko kubera ko Ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo, kubera iyo mpamvu abajyanama mu nama Njyanama mu karere ka Rutsiro bose uko ari 17 (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama nibwo Minisitiri w’Intebe yasheshe ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro nyuma y’uko buteshutse ku nshingano zabwo, ahita agena Prosper Mulindwa nk’Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere.

Ni itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Rivuga ko kubera ko Ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo, kubera iyo mpamvu abajyanama mu nama Njyanama mu karere ka Rutsiro bose uko ari 17 ntibakibarizwa mu Nama njyanama y’ako karere guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023.

Iri tangazo Minisitiri w’Intebe yasinye mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, rivuga ko uwitwa Mulindwa ariwe wahawe inshingano zo kuyobora Akarere by’agateganyo kuko abagize komite nyobozi y’Akarere nabo bari mu bagize Inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro yamaze guseswa.

Iyo nama Njyanama mu karere ka Rutsiro yatowe tariki 23 Ukwakira 2021, Abajyanama bayigize bagombaga gusoza Manda y’imyaka 5 mu mwaka wa 2023.


Iyo Inama Njyanama y’akarere ishejwe hakurikiraho iki?

Itegeko rigenga Amatora mu ngingo ya 30, rivuga ko Perezida wa Repubulika ashyiraho abamuhagararira iyo Inama Njyanama y’Akarere isheshwe. Mu gihe kitarenze amezi atatu (3) uhereye ku munsi Inama Njyanama y’Akarere yasheshwe, hakoreshwa amatora hakajyaho abajyanama bashya.

Abahagarariye Perezida wa Repubulika barangiza inshingano zabo iyo hamaze gukorwa ihererekanyabubasha n’abajyanama bashya batowe. Icyakora, Perezida wa Repubulika, akoresheje iteka, ashobora kongerera igihe abamuhagarariye iyo asanze itora ritashobora kuba mu gihe giteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Iyo Inama Njyanama y’Akarere isheshwe hasigaye amezi atarenze atandatu (6) kugira ngo manda irangire, nta bandi bajyanama batorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa