skol
fortebet

Rwakazina atorewe kuba meya mushya w’ umujyi wa Kigali

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

Inama Njyanama y’ umujyi wa Kigali itoreye Marie-Chantal Rwakazina w’ imyaka 45 wize ibijyanye n’ ubukungu kuba kuba Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali asimbura Pascal Nyamulinda weguye mu kwezi gushize.

Sponsored Ad

Rwakazina yatowe ku majwi 146 uwo bari bahanganye Umunyamategeko Henriette Murekatete w’ imyaka 32 agira amajwi 8.

Rwakazina wabaye umwarimu w’ ubukungu muri Kaminuza y’ Rwanda (2000-2008) ni inzobere mu by’ ubukungu. Yakoreye ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ritsura amajyambere ari umuhuzabikorwa ushinzwe gahunda za UN mu Rwanda. Ni umugore w’ abana babiri. Rwakazina yinjiye mu Nama njyanama y’ umujyi wa Kigali ahagarariye umurenge wa Nduba.

Uyu muyobozi mushya w’ umujyi wa Kigali ntabwo ari mushya mu nzego z’ ibanze kuko yakoze Ishyirahamwe ry’ uturere n’ umujyi wa Kigali RALGA muri 2008 na 2013 aho yanabaye Umunyamabanga wa mukuru wungirije.

Nyamulinda yatorewe kuba Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali umwaka ushize asimbuye Monique Mukaruliza wagizwe ambasaderi w’ u Rwanda muri Zambia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa