skol
fortebet

Rwanda:Hagiye kuba Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 14

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Ku itariki 15 na 16 Ukuboza 2016, ku nshuro ya 14 hazaba Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izahuza abayobozi bose kuva kuri Perezida wa Repubulika kugera ku bayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, Diaspora, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bantu banyuranye.
Iyi nama izagaruka cyane ku nsanganyamatsiko igira iti “Shaping Together the Rwanda we Want’’ bisobanura ngo “Guha isura nyayo u Rwanda dukeneye.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko inama y’igihugu yumushyikirano isanzwe iba buri (...)

Sponsored Ad

Ku itariki 15 na 16 Ukuboza 2016, ku nshuro ya 14 hazaba Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izahuza abayobozi bose kuva kuri Perezida wa Repubulika kugera ku bayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, Diaspora, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bantu banyuranye.

Iyi nama izagaruka cyane ku nsanganyamatsiko igira iti “Shaping Together the Rwanda we Want’’ bisobanura ngo “Guha isura nyayo u Rwanda dukeneye.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko inama y’igihugu yumushyikirano isanzwe iba buri mwaka izabera i Kigali.

Bamwe mu bikorera bavuganye n’Imvaho Nshya bagaragaje bimwe mu byo bifuza ko byazaganirwaho muri iyi nama ikunze gutangirwamo ibisubizo byinshi cyane ko habaho gusasa inzobe mu bayobozi n’abaturage baba babakurikiye.

Umuraza Berancille ukorera imirimo y’ubudozi mu murenge wa Gisozi, asanga bimwe mu bikwiye kwitabwaho mu biganiro bizabera muri iyo nama ari uko gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) yarushaho kwitabwaho kuko ari bwo Abanyarwanda baba bagana ku ntambwe yo kwigira no kwihesha agaciro, aho guhora bategereje gukoresha iby’ahandi biba byatanzweho menshi.

Umwe mu myanzuro 13 yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 13, ni uko Abanyarwanda basabwe gukomeza gusigasira ibyiza bamaze kugeraho, umuco wo kwizigamira, no guteganyiriza izabukuru.

Hari kandi “Guhagurukira gukoresha ibikorerwa murwanda made in Rwanda, hagamijwe kongera umusaruro wibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, n’ibyoherezwa hanze, hiyongeyeho gukemura burundu kandi byihuse, ikibazo cyinguzanyo ya buruse igenerwa abanyeshuri itinda kubageraho."

Inama y’umushyikirano y’ubushize, yabaye tariki ya 21 n’iya 22 Ukuboza 2015, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Guhitamo kw’Abanyarwanda ni wo musingi w’Iterambere n’agaciro by’u Rwanda.”

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa butangiza inama bugaragariza Abanyarwanda uko Igihugu gihagaze (State of the Nation address) aho yibukije ko uguhitamo kw’Abanyarwanda gushingiye ku nkingi eshatu arizo ubumwe, imiyoborere ibabereye no kureba kure.

Ati “Ibi kandi kugira ngo tubigereho, birasaba ko buri wese akora nk’uwikorera, tugakorana urukundo kandi bikaba inshingano tudashobora gutezukaho."


Perezida Kagame mu nama y’Umushyikirano umwaka ushize wa 2015 ku nshuro yayo ya 13

Abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano baboneyeho n’umwanya wo kwishimira ibyavuye muri Referandumu ku Itegeko Nshinga aho abaturage barenga 98% bemeje ko rihindurwa, Perezida Paul Kagame agahabwa amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu no gusigasira ibyagezwweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa