skol
fortebet

Rwanda:Inteko Ishingamategeko yasabye gusesengura byihuse Raporo ya HRW ishinjwa gusebanya

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Raporo ya Human Right Watch yo ku wa 10 Ukwakira 2023, igaruka cyane ku Banyarwanda baba mumahanga aho ivuga ko “u Rwanda rucecekesha abashaka kurunenga.”

Sponsored Ad

Muri iyo raporo HRW ivuga ko “u Rwanda rukoresha uburyo bwo gushimuta abantu ndetse ko hari n’ababurirwa irengero.”

Muri iyo raporo ivuga ko abayobozi b’u Rwanda bahiga abanyarwanda baba mu mahanga bose banenga guverinoma.

Muri iyo raporo HRW ivuga ko yavugishije abarenga 150 baba mu bihugu bya Australia, UBubiligi, Canada, France, Kenya, Mozambique, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

HRW iitangaza ko leta ihiga ugerageje kutavuga rumwe nayo n’uwanze kuyishyigikira cyangwa kujya mu muryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga(Diaspora).

Ibyo Inteko ishingamategeko y’uRwanda muri Sena n’Abadepite bagasanga ari raporo y’ibinyoma no gushaka guhararabika isura y’igihugu.

Ibi bivugwa nibyo byatumye Inteko Rusange ya Sena n’iy’Umutwe w’Abadepite bafata umwanzuro wo gusaba komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’umutekano mu mitwe yombi gusesengura iyi raporo iherutse gutangazwa na Human Right Wtch ku Rwanda.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma yo kujya impaka kuri iyo raporo, bivugwa ko isebya u Rwanda.

Mu itangazo ryo kuwa 24 Ukwakira 2023, Inteko rusange ya Sena ivuga ko Senateri Evode uwizeyimana yasabye abasenateri ko basuzuma mu buryo bwihuse ibijyanye n’iyi raporo avuga ko irimo amakuru y’ibinyoma agamije guharabika u Rwanda.

Ni mu gihe mu mutwe w’Abadepite ,Mukabalisa Germaine we agaragaza ko “bibabaje kuba uyu muryango warasohoye iyi raporo irimo amakuru y’ibinyoma no gutesha agaciro ibyo u Rwanda rwagezeho, bityo ko hakwiye gusesengurwa ikibyihishe inyuma nk’abahagarariye abaturage. “

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa