skol
fortebet

Sankara na bagenzi be bagisohoka Mageragere bajyanwe Mutobo!Imiryango yabo ibiteguye ite?

Yanditswe: Monday 27, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo guhambwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na bagenzi be 18 bajyanywe i Mutobo aho bagiye kubanza kunyura mu ngando, mu gihe Paul Rusesabagina agomba kwerekeza muri Qatar mbere yo gusanga umuryango we muri Amerika.
Kuwa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023 nibwo Perezida Kagame yababariye Paul Rusesabagina na bagenzi be bari bafunganwe bashinjwa ibyaha by’iterabwoba.
Sankara wari Umuvugizi wa FLN akaba na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD yakatiwe imyaka 20 (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo guhambwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na bagenzi be 18 bajyanywe i Mutobo aho bagiye kubanza kunyura mu ngando, mu gihe Paul Rusesabagina agomba kwerekeza muri Qatar mbere yo gusanga umuryango we muri Amerika.

Kuwa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023 nibwo Perezida Kagame yababariye Paul Rusesabagina na bagenzi be bari bafunganwe bashinjwa ibyaha by’iterabwoba.

Sankara wari Umuvugizi wa FLN akaba na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD yakatiwe imyaka 20 y’igifungo muri Nzeri 2021, ajurira asaba kuyigabanyirizwa ikaba itanu mu gihe Ubushinjacyaha bwajuriye bwifuza ko yongerwa ikaba nibura 25.

Byarangiye igihano cye kimanutse kigera ku myaka 15,arekurwa ku mbabazi za perezida, igihano kitararangira.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko mu bantu 21 baregwaga muri dosiye y’abahoze muri MRCD/FLN, uretse Rusesabagina na Nsabimana ‘Sankara’, n’abandi 18 barekuwe.

Uwasigaye muri gereza ni Mukandutiye Angelina waciriwe urubanza n’Urukiko Gacaca mu 2006, ahamywa ibyaha bya Jenoside, akatirwa igifungo cya burundu.

Umuvandimwe mu muryango wa Herman Nsengimana yagiye kumureba I Mageragere atahira aho atamutahanye

Byagenze bite ko nawe yari mu bahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu Paul Kagame?.

Rusesabagina yajyanwe kwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda,abari mu itsinda rye berekezwa I Mutobo. kubera iki?

Burya imbabazi yahawe zaramutunguye cyane,abo bari kumwe bahamya ko atahise yiyumvisha ko arekuwe.

Kurikira ubuhamye bwa Pasiteri Claude wageze I Mageragere gutwara Herman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa