skol
fortebet

Sebutege wakoraga muri IMMIGARATION atorewe kuyobora akarere ka Huye

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

Sebutege Ange wari umukozi w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe abinjira n’ abasohoka atorewe kuyobora Akarere ka Huye asimbura Muzuka Eugene weguye na Komite bakoranaga ku wa 31 Gicurasi 2018.

Sponsored Ad

Sebutege atowe ku majwi 225 kuri 278, uwo bahataniraga uyu mwanya ari we Pauline Kayisire akaba agize 52 kuri 278.

Muri aya matora ari gukorwa hirya no hino mu gihugu hasimbuzwa abayobozi b’uturere baherutse kwegura, habonetsemo imfabusa imwe.

Sebutege Ange ni umugabo ufite imyaka 36 y’amavuko. Afite umugore n’abana babiri. Akaba yakoraga muri Immigration ahagarariye ishami rishinzwe imitangire myiza ya service n’itumanaho.

Yiyamamaza yavuze ko aramutse agiriwe icyizere yafatanya n’abandi bayobozi mu gutuma gahunda za Leta zigerwaho. Yiteguye kandi gukorana n’abikorera, agaharanira imibereho myiza y’abaturage kandi agasigasira umutekano dore ko ari na byo yari asanzwe akora (Immigration),kandi serivise zihabwa abaturage zikarushaho kugenda neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa