skol
fortebet

SENA yemeje ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko

Yanditswe: Tuesday 23, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Sena y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga watangijwe na Perezida wa Repubulika, hagamijwe guhuza amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’ Abadepite azaba muri 2024.

Sponsored Ad

Umushinga w’itegeko ryo kuvugura itegeko nshinga wemerejwe ishingiro na Sena wari uherutse kwemezwa n’umutwe w’abadepite.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel niwe waje kugeza ku basenateri isobanura mpamvu ry’uyu mushinga.

Abasenateri bavuze ko guhuza amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite biri mu nyungu z’igihugu.

Gusa hari abasenateri bagiye bagaragaza impungenge ko kuvugurura zimwe mu ngingo mu myandikire bitiganywe ubushishozi bishobora kuzateza ibibazo abaturage, bityo basaba ko zakwitabwaho mbere y’uko uyu mushinga uhinduka itegeko ugasohoka mu igazeti ya Leta.

Aha niho Minisitiri w’ubutabera ahera amara impungenge abasenateri ndetse n’abanyarwanda ko ingingo ndetse n’inyito zahinduwe nta bibazo zizatera.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier yavuze ko uyu mushinga ugiye gusuzumwa n’inama y’abaperezida igizwe n’abayobozi b’amakomisiyo n’ababungirije hamwe n’abagize biro ya Sena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa