skol
fortebet

SG wa Francophonie yizeye ubushobozi bwa Minisitiri Sezibera

Yanditswe: Wednesday 24, Oct 2018

Sponsored Ad

Louise Mushikiwabo yabwiye abakozi n’ abayobozi ba Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga y’ u Rwanda ko Minisitiri umusimbuye ari umuyobozi mwiza ibyo iyi Minisiteri ifite mu ntego bazafatanya bakabigeraho.

Sponsored Ad

Hari mu muhango w’ ihererekanya bubasha wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukwakira 2018 hagati ya Mushikiwabo Louise watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru (SG) w’ Umuryango w’ ibihugu 88 bikoresha Igifaransa na Dr Sezibera Richard Minisitiri mushya muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda.

SG Mushikiwabo yavuze ko Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ayisize mu biganza byiza.

Yagize ati “Minisitiri mushya ntabwo ari mushya mu kazi k’ ububanyi n’ amahanga, akamazemo imyaka myinshi mu mirimo itandukanye. Nk’ uko nabibabwiye mu kanya you are in good hands(muri mu biganza byiza). Afite ubushobozi ni umukozi, ni umuyobozi mwiza, ni umuntu ufite imico myiza”

Yongeyeho ati “Biriya navuze tugomba kurushaho gushyirwamo ingufu, azaba ahari kugira ngo mumwisangeho nawe abisangemo mufatanye”

Minisitiri Sezibera yavuze ko abamubanyirije muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga bakoze akazi ko mu rwego rwa dipolomasi y’ igihugu cyari kivuye muri jenoside yakorewe abatutsi, kubaka umubano w’ u Rwanda n’ ibindi bihugu ariko avuga ko n’ ubu hakenewe diplomasi ijyanye icyerekezo 2050.

Yagize ati “…na dipolomasi y’ ubu y’ u Rwanda rwubashywe n’ amahanga nayo ifite uko ihagaze ariko rero na dipolomasi yo gukomeza kutujyana mu cyerekezo 2050 nayo igomba gutera ukundi. Murumva rero ko ari urugendo rurerure nifuza kubashyimira ko mwagizemo uruhare, tuzafatanya kugira ngo dukomeze gutera imbere.”

Amb. Dr Richard Sezibera yahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’ iburasirazuba.

Umudepite utavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda Christine Mukabunani yasabye Minisitiri amb. Dr Richard Sezibera kuzita ku kubanisha neza u Rwanda na Uganda n’ u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa