skol
fortebet

Sobanukirwa byimbitse uko Abimukira bazaturuka mu Bwongereza bazabaho bageze mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 14, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Mata 2022, Guverinoma y’u Rwanda, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’u Bwongereza mu bijyanye no gukemura ikibazo cy’abimukira giherewe mu mizi, biciye mu guhangana n’ubusumbane mu mahirwe aboneka, butuma abimukira bahunga ibihugu byabo.

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda ivuga ko ubu bufatanye mu bijyanye n’Abimukira n’Ubutwererane mu Iterambere, bugaragaza ukwiyemeza k’u Rwanda mu kurinda abari mukaga, ihame rigenga buri gihe politiki mpuzamahanga Igihugu kigenderaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincent, ari na we washyize umukono kuri aya mazomo mu izina rya Leta y’u Rwanda, yavuze ko abimukira n’abasaba ubuhungiro bazakirwa binyuze muri ayo masezerano bazabona amahirwe angana n’ay’abo bazaza basanga.

Biteganyijwe ko bazabona amahirwe yo gusubira mu ishuri ku babyifuza, kongererwa ubumenyi butandukanye, kubona amahirwe y’imirimo, guhabwa serivisi z’ubuvuzi, izijyanye no kwitabwaho mu muryango n’izindi. Binateganywa ko bazajya boherezwa kuba mu bice bitandukanye by’Igihugu barushaho kugera ku mahirwe angana n’ay’abandi basanze.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko bakirega mu rwanda bazaba basezeye ikibazo cy’ubusumbane mu kubona amairwe yo kubakirwa ubushobozi n’iterambere rya muntu na yo ntandaro y’ubwimukira butubahirije amategeko.

Yongeyeho ko kubera amateka y’u Rwanda, Abanyarwanda bafitanye isano yimbitse n’abakeneye ubuhungiro n’abifuza kubona amahirwe mu gihugu gishya.

Ati: “Nk’uko mubizi u Rwanda rwigeze kuba kimwe mu bihugu biza imbere mu kugira impunzi nyinshi ku Isi, ndetse n’Abanyarwanda benshi babonye igisobanuro cyo kubura ishyikizo. Ibyo byahinduye uko tubona ubuhunzi n’ubwimukira; u Rwanda kuri ubu rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro bagera ku 130,000 baturuka mu bihugu bitandukanye barimo abaturanyi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Burundi, n’abaturuka muri Afghanistan n’abimukira baturutse muri Libya.”

Yagaragaje ko ibyo bikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IIO) n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Yakomeje yizeza ko amarembo aragifunguye mu gukomeza gukorana n’iyi miryango, n’abandi bafatanyabikorwa muri izi gahunda nshyashya, kugira ngo habeho ibisubizo bisobanutse kandi birambye ku bibazo by’ubuhunzi n’ubwimukira bikomeje guteza ububabare ku bihumbi by’abaturage.

Ariko ibyo ngo bikeneye gutanga ibirenze kubacumbikira kuko abimukira bagira uruhare mu iterambere ry’umuryango, Politiki n’ubukungu by’ahantu hose bageze.

Ati: “Ni cyo gituma dukeneye gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kurandura impamvu nyamukuru zitera ubwimukira, binyuze mu gutanga umutekano ndetse n’amahirwe byihuse ku babikeneye. Ni yo mpamvu nanone u Rwanda rwishimiye gukorana na UK muri ubu bufatanye. Mu gihe aba bimukira bazoherezwa mu Rwanda, gushora imari mu iterambere ryabo, kubaha uburezi, akazi n’andi mahirwe, turabaha umwanya wo kubaka ubuzima bushya mu gihugu cyacu nka bamwe mu bagize umuryango nyarwanda mu buryo bwuzuye.”

Kubafungurira amahirwe asesuye ngo ntibizabafasha gusa ahubwo bizatanga inyungu ku Rwanda n’Abanyarwanda, bikazagira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu.

Ku bazumva badashaka kuguma mu Rwanda, biteganyijwe ko bazafashwa gusubira mu bihugu bakomokamo cyangwa ibindi bihugu byemera kubakira. Ubu bufatanye burabonwa nk’igisubizo cya mbere ku ibazo by’abimukira mu rwego mpuzamahanga, bityo Leta y’u Rwanda yiteguye gukorana n’u Bwongereza muri iki gikorwa gitanga icyizere mu rugendo rwo gukemura ibibazo by’ubuhunzi n’ubwimukira.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Polisi, Itangazamakuru no kwakira abinjira mu Bwongereza Priti Patel, yagaragaje uburyo u Bwongereza bishimiye gukorana n’u Rwanda muri uru rugendo rwo gukemura ikibazo cy’abimukira mu buryo burambye ndetse no guhangana n’abanyabyaha bari barabibonyemo icyuho.

Yavuze ko u Bwongereza bufite amateka maremare kandi meza y’ubufatanye n’u Rwanda, ndetse inyungu ibihugu byombi bisangiye zagiye zibyara umusaruro mu rugendo rw’iterambere ry’ubukungu, abenshi bava mu bukene ndetse hagaragara impinduka mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Yagaragaje koandi ko u Rwanda ari intangarugero muruhando mpuzamahanga, anashimangira ko ubuyobozi bw’u Rwanda ari ijwi ry’Afurika muri gahunda z’iterambere rigira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’Akarere ndetse n’ibireba uruhando mpuzamahanga.

Ati: “U Bwongeereza biwshimiye gukomeza gukorana bya hafi n’u Rwanda. Dufite inyungu nyinshi ziduhuza ariko kandi tukagira n’ingorane nyinshi duhuriyeho zirimo n’ikibazo cy’abimukira.

Hagati aho u Bwongereza bwamaze gutegura ishoramari rya miliyoni 120 z’amayero (asaga miliyari 132 z’amafaranga y’u Rwanda) azifashishwa mu gutera inkunga ibikorwa byose by’amahirwe agenewe Abanyarwanda n’abimukira birimo kubashyira mu mashuri yisumbuye, kubigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, amasomo y’indimi ndetse na kaminuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa