Kigali

Stella Ford Mugabo wahoze ari Minisitiri yahawe inshingano nshya

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 27 November 2018 Yasuwe: 2841

Madamu Stella Ford Mugabo, wahoze ari Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yagizwe Umuyobozi w’ Ikirenga w’ Ishyirahamwe Nyarwanda rigamije Iterambere Rirambye, RISD.

Ni we mugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya kuva iri shyirahamwe ryibanda ku gukemura ibibazo bifitanye n’ubutaka ryashingwa mu 1997.

Umuyobozi Mukuru wa RISD, Annie Kairaba, yatangarije Business Times ko Mugabo asimbuye Prof. Silas Lwakabamba utarabashije gusoza manda ye y’imyaka itanu kubera ibibazo by’uburwayi.

Mugabo wabaye Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri kuva muri Nyakanga 2013 kugeza muri Kanama 2018, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu birebana n’ubukungu n’imibereho yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza.

Kairaba avuga ko ubunararibonye afite mu guteza imbere imiyoborere, gucunga imishinga, ubusesenguzi bw’amategeko n’ubushakashatsi bizagira uruhare mu gushyigikira intego za RISD.

Ati “Afite ubunararibonye haba mu nzego za leta n’iz’abikorera, kandi mu gihe igihugu cyacu gikomeje guteza imbere icyerecyezo gishingiye ku bufatanye, dutegereje ibyo ashobora gutangamo umusanzu. Twizeye ko byose bizarushaho gushimangira umusanzu wacu muri gahunda z’igihugu.”

Uretse kuba muri guverinoma, Mugabo yanakoze mu zindi nzego zikomeye zitanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda zirimo Banki y’Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), n’Umuryango w’Ababiligi ushinzwe iterambere (BTC).

Yanakoranye kandi na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), Umuryango Nyafurika wita ku kongerera ubushobozi abakozi (ACBF).

Umwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga wa RISD Mugabo azawumaraho manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu Burundi,Gitega yahinduwe umurwa mukuru wa Politiki mu gihe Bujumbura...

Umujyi wa Gitega uri hagati mu Burundi ugiye kuba umurwa mukuru wa politike...
21 December 2018 Yasuwe: 3730 0

Perezida Kagame yagizwe umuyobozi w’umwaka muri Afurika

Ikinyamakuru cyandikirwa ku mugabane wa Afurika ariko kikaba ari umutungo...
20 December 2018 Yasuwe: 1916 1

Ifoto yakunzwe:Perezida Kagame yagaragaye ari hagati ya Perezida w’Ubumwe...

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yitabiriye Ihuriro rya Afurika n’u...
19 December 2018 Yasuwe: 5394 0

Umuvugizi wa FDLR umutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe...

Uwari Umuvugizi wa FDLR,LaForge Fils Bazeye, umutwe wiganjemo abagize...
17 December 2018 Yasuwe: 3258 0

‘Kugira urubyiruko rudafite inzozi ni nko kugira ibimasa ugategereza...

Umuyobozi w’ Itorero ry’ Igihugu Edouard Bamporiki yagaragaje ko Perezida...
14 December 2018 Yasuwe: 1261 0

Hejuru ya 80% ingengabitekerezo ya Jenoside yaragabanutse mu myaka 20...

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside...
14 December 2018 Yasuwe: 476 0