Kigali

“Turashaka ko Abanyarwanda n’ Abanya Djibouti basuurana” Perezida Kagame

Amakuru   Yanditswe na: 19 April 2017 Yasuwe: 702

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame asanga, imbogamizi zaba ziri hagati y’ ibihugu by’ Afurika uko zaba zaba zisa kose zidakwiye kubuza uyu mugabane kugira ijwi rimwe. Yavuze ko Abanyarwanda n’ Abanya Djibouti bakwiye gusurana no gukorana ishoramari kuko aribyo bizabahindurira imibereho.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2017, mu nama inteko rusange ya Djibouti, igihugu arimo mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri.

Yagize ati “U Rwanda na Djibouti ntabwo bihana imbibi ariko intera ntabwo ari inzitizi ku bushuti…. Dushaka ko Abanyarwanda n’ Abanya Djibouti benshi basurana, bakigiranaho, bagakorana ishoramari.”

Yongeyeho ati “Guteza imbere ubutwererane bibyarira inyungu abaturage bacu. Ubufatanye hagati y’ u Rwanda na Djibouti ni umusingi mu guhindura imibereho n’ ubukungu. Turimo gushaka uburyo bwo kwagura ubufatanye mu myaka iri mbere”

Umukuru w’ igihugu yavuze ko buri gihugu kigira ibibazo byacyo, avuga ko Afurika ifite buri kimwe cyose ngo iremere icyizere abaturage bayo.

Ati “Duhujwe n’ amahame n’ indangagaciro mpuzamahanga ariko buri gihugu gifite ibibazo byihariye. Afurika ifite buri kimwe cyose cyarema amahirwe atanga icyizere cya none n’ ahazaza heza hatubereye. Ibihugu byateye imbere byakoze bishingiye ku bibazo, amateka no gushaka kw’ abaturage babyo”

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yaganiriye na Moussa Faki mu nama iri kubera mu...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu gihugu cy’Ubudage yagiranye...
17 February 2018 Yasuwe: 228 0

Ruswa ishingiye ku gitsina iri hejuru mu bigo bya Leta

Mu bagore 100 batse akazi muri Leta 96 babwiye abashakashatsi ba...
16 February 2018 Yasuwe: 909 2

Gasana Janvier ntakiri umuyobozi mukuru wa REB

Ikigo cy’ igihugu cy’ Uburezi REB cyahawe umuyobozi mukuru mushya usimbura Dr...
15 February 2018 Yasuwe: 998 0

Umuyobozi muri Minisiteri yirukanywe burundu nyuma yo guha mushiki we za...

Gashayija Nathan wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda...
15 February 2018 Yasuwe: 5311 3

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018, bamwe bahawe imirimo...

None ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2018, Inama y’Abaminisitiri...
15 February 2018 Yasuwe: 4243 0

Perezida Ali Bongo yagarutse mu Rwanda mu ruzinduko rw’ umunsi...

Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba waherukaga mu Rwanda mu mezi atanu...
13 February 2018 Yasuwe: 2367 0