skol
fortebet

U Burundi bwohereje mu Rwanda izindi ntumwa mu rwego rwo guhamya umubano

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,Kayitesi Alice yakiriye abayobozi baturutse mu gihugu cy’u Burundi bayobowe na Guverineri w’Intara ya Kayanza.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 11 Gashyantare 2023, ku Mupaka w’Akanyaru aho aba bayobozi baje mu rugendo rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi ugenda uzahuka
Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye mu Bukungu, Imiyoborere, imibereho myiza y’Abaturage n’Umutekano.
Uru rugendo rubaye mu gihe muri (...)

Uru rugendo rubaye mu gihe muri Mutarama umwaka ushize nabwo intumwa z’u Burundi zakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye.

Icyo gihe ibiro by’umukuru w’Igihugu byatangaje ko izo ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira, wari uzanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ibiganiro byahuje izo ntumwa z’u Burundi na Perezida Kagame byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame aheruka kwerekeza mu Burundi, aho yari yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu yiga ku kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Icyo gihe yahuye na Perezida Ndayishimiye baganira ku mubano w’ibihugu byombi umaze gutera intambwe ikomeye ugana aheza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa