skol
fortebet

U Rwanda na Kongo Byongeye gutungana agatoki Imbere ya LONI

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imbere y’akanama ka LONI gashinzwe umutekano ibihugu by’u Rwanda na Kongo byongeye kwitana ba mwana ku kuba intandaro y’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo.

Sponsored Ad

Uhagarariye Kongo yasabye ko u Rwanda rwahagarika gufasha inyeshyamba za M23, mu gihe uhagarariye u Rwanda nawe yasabye ko Kongo ihagarika gushyigikira inyeshyamba za FDLR.

Hari mu nama yihariye yabaye kuri uyu wa kane, ahasuzumwaga uko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo cyifashe.

Madamu Bentou Keita, intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa LONI muri Kongo akanaba umukuru w’ingabo ziri mu butumwa bwa LONI muri iki gihugu– MONUSCO, yabwiye abari muri iyi nama ko ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwiyongera.

Madamu Keita yavuze ko intambara ya M23 ikomeje guteza ukwiheba n’uburakari mu baturage, kimwe no guteza umwuka wo guhangana hagati y’u Rwanda na Kongo. Iyi ntumwa ya LONI kandi yashinje M23 gutambamira ubutumwa bw’abakozi ba LONI i Rumangabo.

Yagize ati:" M23 iracyagenzura ahantu h’ingenzi cyane mu itumanaho muri teritwari za Masisi, Rutshuru, na Nyiragongo, ndetse yongeye kwisubiza uduce yari yavuyemo, kandi ntishyira mu bikorwa ingingo n’imwe mu zemeranyijweho mu nzira y’amahoro ya Luanda. M23 by’umwihariko yatambamiye ingendo z’abakozi ba MONUSCO i Rumangabo ho muri Rutshuru, zari zigamije gutegura ikigo kizakira abarwanyi bayo.”

Iyi ntumwa yihariye y’umunyamabanga wa LONI yongeye guhamagarira M23 kuva mu duce yigaruriye no gushyira intwaro hasi, inasaba abashyize umukono ku nteguro y’inzira y’amahoro ya Luanda kubahiriza byuzuye ibiyikubiyemo.

Ku ruhande rwa Kongo, Bwana Christophe Lutundula, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yabwiye intumwa z’ibihugu byari muri iyi nama ko u Rwanda– rubinyujije mu gufasha M23, ari rwo ntandaro y’ukudakemuka kw’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo.

Mu magambo ye yagize ati:" Muri iyi minsi, u Rwanda rurimo kongera ingabo zarwo muri Kivu ya Ruguru, ndetse ndabamenyesha ko nta masaha abiri arashira, mugenzi wanjye Minisitiri w’intebe wungirije akanaba minisitiri w’ingabo anyoherereje ubutumwa bumbwira ko ejo mu gitondo, kajugujugu y’ingabo z’u Rwanda yaguye i Rumangabo; Rumangabo ni muri Kongo. Bisobanuye ko inzira yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo no mu karere k’ibiyaga bigari ikiri mu gihirahiro, kandi yatambamiwe burundu bikozwe n’u Rwanda na M23."

Icyakora Ambasaderi Gatete Claver uhagarireye u Rwanda muri LONI, nawe wahawe ijambo muri iyi nama ibyo yabyamaganiye kure. Uyu mudipolomate w’u Rwanda, ahubwo yashinje Kongo gukingira ikibaba no gufasha inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yagize ati:" Birakwiye ko Kongo ikoresha uyu mwanya watanzwe n’agahenge ndetse no gusubira inyuma kwa M23, igakemura impamvu-muzi z’amakimbirane, kuruta kubihungira ku kwitwaza u Rwanda, mu gihe ukunanirwa gukemura ibibazo byayo imbere mu gihugu bikomeje kwigaragaza. Madamu Perezidante, u Rwanda rukomeje guhangayikishwa cyane n’imikoranire no guha intwaro umutwe wakoze jenoside wa FDLR ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba y’imbere mu gihugu bikorwa na leta ya Kinshasa.”

Mu gihe ibihugu byombi – u Rwanda na Kongo bikomeza guterana amagambo, ubuyobozi bw’ingabo za LONI muri Repubulika Demukarasi ya Kongo buvuga ko intambara ya M23 imaze kuvana mu byabo abarenga 6,000 kandi igaruka ry’umutekano muri aka karere rikiri kure.

Muri iyi nama hanaganiriwe ku cyifuzo cya leta ya Kongo cyo kwihutisha ivanwa ry’ingabo za LONI muri icyo gihugu bitarenze uyu mwaka. Nyamara bimwe mu bihugu byagaragaje impungenge ko itahukanwa bwangu ry’izi ngabo rishobora guteza ukwiyongera kw’ibikorwa by’urugomo byibasira abasivili bikorwa n’imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Kongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa