skol
fortebet

‘U Rwanda ntabwo turi ingunguru hari ikiturimo’ Perezida Kagame

Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze u Rwanda atari ingunguru zirimo ubusa birangwa n’ urusaku gusa ko ahubwo rufite indangagaciro ziranga abaturage barwo.

Sponsored Ad

Yabikomoje ubwo yari mu gitaramo cy’ ihuriro Unity Club ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018.

Perezida Kagame yavuze ko ntawe uhitamo ibimutandukanya n’ abandi icyo ashobora guhitamo ari indangagaciro zimuranga.

Yagize ati “Hari uwahisemo kuvuka ari umugabo cyangwa umugore? Cyangwa agahitamo aho yavukiye? Ugutandukana kwacu ntabwo twabihisemo. Ikibazo ni uko buri wese abana n’abandi, ni uko buri wese afata mugenzi we”.

Yongeyeho ati “Ntawe ufite ubushobozi bwo kugena aho avukira nuwo avuka ariwe. Ariko duhitamo indangagaciro zituranga, gufata mugenzi wacu nkatwe ubwacu, ndetse no gukoresha ubushobozi bwacu butandukanye mu bufatanye kugira ngo dutere imbere.”

Muri iki gitaramo habereyemo umuhango wo guhemba abarinzi b’ igihango batoranyijwe, barimo umuhanzi Rugamba Sipiriyane, Musenyeri Hakizimana Celestin na AERG. Rugamba Sipiriyane mu bihangano bye yashishikarije abantu kuba umwe, Mgr Hakizimana yagize uruhare mu kurokora abantu barenga 2000 muri Jenoside yakorewe abatutsi naho AERG ni umuryango wagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida Kagame yagaragaje ko indangagaciro biyubatsemo arizo zabashoboje ibikorwa bakoze bashimiwe.

Yagize ati “Aba batweretse, muri bo, mu mibereho yabo, hari uburyo biyubatsemo byatumye bakora kiriya gikorwa cyabaturutseho ariko kitabagarukiyeho: Guha agaciro buri muntu, ndetse no kwitanga witangira mugenzi wawe.”

Yakomeje agira ati “Kuba Umunyarwanda birimo iki? Biduha iki? Dore icyo nzana, dore icyo nzanira u Rwanda, dore icyo nzanira umuryango Nyarwanda. Niba ntacyo, ubwo nawe uri ntacyo”.

Yavuze ko u Rwanda atari ingunguru zirimo ubusa ati “U Rwanda ntabwo ari ingunguru nta nubwo rukwiriye kuba ingunguru. Hari ikirimo. Hari ikiturimo. Hari agaciro duha abantu hari n’indangagaciro zituranga.Imana yaduhaye ibyangombwa bidufasha kuzuza inshingano dufite. Ukwemera nyako ni ukwemerako igikenewe ari ugukoresha ibyo Imana yaduhaye aho guhora dusaba, tugondoza Imana kubyo yaduhaye hashize igihe kinini”.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko nta wungukiye muri Jenoside yakorewe abatutsi ahubwo ko ibyabaye ari nko kwiyahura.

Ati “Aho twageze uwabigizemo inyungu ninde? Ikibazo twakemuraga ni ikihe? Byari ukwica umunyarwanda n’ubunyarwanda. Byari nko gutwika inzu urimo. Ni ukwiyahura”.

Iri huriro rya 11 ry’ abarinzi b’ igihango ryateguwe na Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa