skol
fortebet

U Rwanda ruritegura inama mpuzamahanga ku ruhare rw’abagore mu gucunga umutekano

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

I Kigali hagiye kubera inama ya mbere ku rwego rw’akarere ihuza abagore bari mu nzego z’umutekano. Mu byo iyi nama izibandaho harimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama ya gatanu ya KICD yabereye muri Alijeriya muri Werurwe 2016.
Iyi nama irimo gutegurwa na KICD. KICD ni Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (Kigali International Conference Declaration),iri tangazo risaba inzego z’umutekano zo ku Mugabane w’ Afurika gufata ingamba zifatika mu kurandura ihohoterwa (...)

Sponsored Ad

I Kigali hagiye kubera inama ya mbere ku rwego rw’akarere ihuza abagore bari mu nzego z’umutekano. Mu byo iyi nama izibandaho harimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama ya gatanu ya KICD yabereye muri Alijeriya muri Werurwe 2016.

Iyi nama irimo gutegurwa na KICD. KICD ni Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (Kigali International Conference Declaration),iri tangazo risaba inzego z’umutekano zo ku Mugabane w’ Afurika gufata ingamba zifatika mu kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Iyi nama iteganyijwe gutangira tariki ya 28 kugeza tariki 29 Ugushyingo 2016, izahurirana n’igikorwa cy’Ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame atangiza KICD CPX II, i Kigali muri Kanama 2015
Biteganyijwe ko izitabirwa n’abagore bo mu nzego zo hejuru z’umutekano muri aka karere, inzobere mu bijyanye n’amahoro n’umutekano n’abandi bayobozi barimo abo mu nzego Nkuru za Guverinoma, Umuryango w’Abibumye, Imiryango Itegamiye kuri Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere. Iyo Nama ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw’abagore mu kurinda umutekano: Gushyiraho Ingamba nshya".

Iyi nama izaba ifitego zo ukurebera hamwe uruhare rw’umugore mu kubungabunga umutekano, gusangira ubunararibonye, imbogamizi bahura na zo muri iyo mirimo no kuzishakira ibisubizo; bityo ubumenyi bazayungukiramo ndetse n’ingamba bazafata bikaba bizatuma abayitabiriye bagira imyumvire imwe ku guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kandi bikaba bizatuma abagore bo mu nzego z’umutekano bakumira ubwo bwoko bw’ihohoterwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa