skol
fortebet

U Rwanda ruteganya kujya kwaka amateka yarwo mu bihugu barukoronije

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Ikigo Iriba ry’umurage ndangamateka kirateganya ibiganiro n’ ibihugu byakoronije u Rwanda hagamijwe ko ibi bihugu byaha u Rwanda amateka yarwo abitseyo. Ni mu rwego rwo kugira aya mateka yandikwe kandi abikwe mu Rwanda
Ibi ubuyobozi bw’ iki kigo Iriba ry’umurage ndangamateka bwabitangaje mu kiganiro bwagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016. Ni ikiganiro gitegura inama ku gukusanya, kwandika no kubika amateka yaranze u Rwanda. Ni inama y’ iminsi ibiri izatangira tariki 2 igasozwa (...)

Sponsored Ad

Ikigo Iriba ry’umurage ndangamateka kirateganya ibiganiro n’ ibihugu byakoronije u Rwanda hagamijwe ko ibi bihugu byaha u Rwanda amateka yarwo abitseyo. Ni mu rwego rwo kugira aya mateka yandikwe kandi abikwe mu Rwanda

Ibi ubuyobozi bw’ iki kigo Iriba ry’umurage ndangamateka bwabitangaje mu kiganiro bwagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016. Ni ikiganiro gitegura inama ku gukusanya, kwandika no kubika amateka yaranze u Rwanda. Ni inama y’ iminsi ibiri izatangira tariki 2 igasozwa tariki 3 Ukuboboza 2016.

Assumpta Mugiraneza, umushakashatsi akaba n’umuyobozi w’ iki kigo yavuze ko amateka menshi y’ u Rwanda abitswe n’ ibihugu byarukoronije( Ububiligi n’ Ubudage), gusa ngo u Rwanda rufite gahunda yo kujya muri ibi bihugu gushakayo amateka yarwo.

Yagize ati “Iyo urebye amateka menshi y’u Rwanda tugenderaho, usanga yaba ari mu mashusho n’ari mu mvugo, yaragizwemo uruhare n’Abadagi n’Ababirigi badukoronije.
Tugomba rero kuyaganiraho na bo bikunze tukayabonaho kopi kuko ari mu nzu ndangamateka zabo”.


Assoumpta Mugiraneza, umuyobozi w’ ikigo Iriba ry’umurage ndangamateka

Ngo kuba amateka menshi y’ u Rwanda abitswe muri ibi bihugu ngo byatewe n’ uko Abanyarwanda batari bazi kwandika bityo abakoroni bakandika ibyo banditse bakabyijyanira iwabo.

Mugiraneza ashimangira ko ari ngombwa ko amateka y’ u Rwanda abikwa mu Rwanda kuko ngo ubushinguranyandiko(archives) bufite akamaro kanini harimo no gukurwamo ibimenyetso byifashishwa mu butabera.

Ati “Nta butabera bwashoboka nta bimenyetso. Tuzi ko iyo ubutabera buri mu kazi kabwo bubyara ibintu byinshi birimo inyandiko, amashusho n’amajwi ku buryo kubireka bigakendera byaba ari ukurangara kandi bizakenerwa igihe cyose”.

Umufaransakazi ukomoka mu gihugu cya Cambodge wigisha muri kaminuza mu Bufaransa Soko Phay, yavuze ko kubika amateka bifasha abantu basubira mu byahise bakamenya uko bagomba kwitwara mu gihe kizaza.

Yagize ati “Ni byiza rero ko mu gihugu nk’u Rwanda kimwe na Cambodge byabayemo Jenoside, amateka abikwa neza akazafasha urubyiruko n’ab’ahazaza kumenya ibyabaye”.

Soko warokotse Jenoside yo muri Cambogde, avuga ko amateka ari na yo aherwaho hakorwa ubushakashatsi butandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa