skol
fortebet

U Rwanda rwamaganye amagambo Trump yakoresheje atuka ibihugu bya Afurika

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko amagambo yagiye ahabona avuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagereranyije ibihugu bimwe bya Afurika n’imisarani, adakwiye.
Ni amagambo bivugwa ko Trump yavugiye mu nama n’abasenateri ku wa Gatanu w’iki cyumweru, yagarukaga ku mushinga mushya w’itegeko ushobora korohera abimukira, gusa Trump we ntabikozwe.
Nubwo Trump ahakana ko yabivuze, bamwe mu basenateri (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko amagambo yagiye ahabona avuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagereranyije ibihugu bimwe bya Afurika n’imisarani, adakwiye.

Ni amagambo bivugwa ko Trump yavugiye mu nama n’abasenateri ku wa Gatanu w’iki cyumweru, yagarukaga ku mushinga mushya w’itegeko ushobora korohera abimukira, gusa Trump we ntabikozwe.

Nubwo Trump ahakana ko yabivuze, bamwe mu basenateri bari mu nama bamushinja ko yibazaga impamvu Amerika ishobora kwakira abimukira bava mu bihugu bya Afurika yagereranyije n’imisarani, ko ahubwo nibura bakwakira abo muri Norvège.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo Perezida Kagame yari amaze kwakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, muri Village Urugwiro, Minisitiri Mushikiwabo yabajijwe icyo atekereza ku magambo biri kuvugwa ko Trump yakoresheje ku bihugu bya Afurika.

Yagize ati “Icya mbere, ni niba koko ayo magambo yaravuzwe, ni ibintu bibabaje cyane. Icya kabiri ni uko hari ibintu bifatwa bityo bireba Afurika kandi Afurika ikwiye guhangana nabyo.”

“Mu yandi magambo, twe kuri uyu mugabane tugomba kugira icyo dukora kugira ngo duheshe agaciro abaturage ba Afurika kandi tugaragaze agaciro kacu nk’umugabane. Amagambo nk’ayo, ntabwo nzi neza ko yakoreshejwe, ariko niba ari byo, ku mugabane, aragayitse kandi ntabwo akwiye.”

Imvugo ya Trump yarakaje abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika no hanze yayo, batumva uburyo umuyobozi w’igihugu gikomeye yakoresha imvugo nk’iyo ku bihugu bimwe bya Afurika, Haiti na El Salvador.

Itangazo ibiro by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Washington byasohoye, rivuga ko uyu muryango usanga bimaze kugaragara ko hari ukutareba neza ibihugu bya Afurika n’abaturage babyo ku buyobozi bwa Trump.

Rikomeza rigira riti “Hakenewe ibiganiro bikomeye hagati y’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ibihugu bya Afurika.”

AU yavuze ko izakomeza ubufatanye na Amerika, ariko ko bukwiye gushingira ku bwubahane no kubaha ikiremwamuntu hagendewe ku mategeko mpuzamahanga.

Yakomeje igira iti “AU yamaganye ayo magambo ndetse isaba ko yakwisubiraho kuri iyo mvugo ndetse agasaba imbabazi, atari Abanyafurika gusa ahubwo n’ababakomokaho aho bari hose ku Isi.”

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko yababajwe n’imvugo ya Trump, cyane ko igihugu cye ari “urugero rwiza rw’uko abimukira bashobora kugira uruhare mu kubaka igihugu hashingiwe ku ndangagaciro zo kuba abantu hari ibyo badahuje, ubworoherane n’amahirwe atandukanye babona.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa